Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, uvuga ko umwana wabo yatewe doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 ku munsi umwe, wavuze ko umuganga yamutewe iya mbere akabyigirwa, agahita amukingira iya kabiri.

Uyu mwana wiga mu ishuri ribanza rya Rugabano, bivugwa ko yakingiwe muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hazagaho gahunda yo gukingira abana.

Izindi Nkuru

Umubyeyi we, yabwiye RADIOTV10 ko umwana we yatewe inkingo ebyiri umunsi umwe kubera amakosa y’umuganga wabanje kumutera urukingo rumwe ariko agahita yibagirwa ko yarumuteye.

Ubwo uyu mwana yahagurukaga bamaze kumukingira, muganga yamubwiye ko atamukingiye undi avuga ko yamukingiye ndetse n’abandi bari aho hafi barimo abanyeshuri n’abarimu bakabihamya.

Ati “Na we yarabivuze banga kubyemera, muganga aravuga ngo ari muri ba bandi ngo banga kwikingiza. Urumva ntabwo yari kumurusha ingufu, ngo yahise amufata ku rutugu amwicaza ku ntebe ngo ahita amutera.”

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko byamusigiye ingaruka

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana amaze guterwa doze ebyiri z’inkingo umunsi umwe, yatangiye kugaragaza imyitwarire atari asanganywe.

Ati “Yarahagararaga akazunga isereri akikubita hasi, ubundi nirirwaga mufashe na we amfashe nagira aho njya kure, akirirwa arira.”

Yabanje kujya kumuvuriza ku Bitaro bya Kirinda ariko baza kumwohereza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ati “Bamwitayeho bamucisha no muri scanner, nyuma yaho baza kumpa indi transfer injyana i Ndera.”

Avuga ko nubwo yatewe imiti igabanya doze y’inkingo mu mubiri we, byamusigiye ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe kuko asigaye yibagirwa cyane bikaba byaranatumye umusaruro wo mu ishuri uba iyanga.

Ati “Hari igihe yajyaga ku ishuri akibuka ko nta karamu yajyanye akagaruka.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko iri sanganya yazaniwe n’uburangare bw’umuganga, ryamusigiye ingaruka z’ubukene.

Ati “Twaragumye turaguzaguza kumwe umuntu aba ari mu dutsinda, na n’ubu imyenda turacyayirimo.”

Avuga ko hari n’imiti bamwandikiye ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kuyigura.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine yamenyesha umunyamakuru wa RADIOTV10 ko iki kibazo atakizi, gusa avuga ko bagiye kugikurikirana.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru