Kenya iikomeje gukora ibikorwa bishimangira kuzahura umubano wacyo na Somalia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkuru ya African news ivuga ko  mu gihe cya vuba ambassade ya Kenya muri Somalia igiye kugaruka.

Ibi babishingira ku butumwa bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somalia yandikiye mugenzi we wa Kenya amutumira mu kuzafungura ambassade i Mogadishu yarimaze amezi atandatu ifunze.

Izindi Nkuru

Ibi bije bikurikira icyemezo cya  Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya itangaje ko yakomoreye ingendo z’indege zivuye muri Somalia n’iziva muri Kenya ziganayo.

Hari hashize umwaka umwuka utameze neza hagati y’ibi bihugu byombi, aho kimwe cyashinjaga ikindi ibyo guhungabanya umutekano. Ibihugu byombi umwaka ushize byahamagaje abari babihagarariye, birushaho kuzambya umubano.

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia yavuze ko gufungura imiryango kwa Ambasade ya Kenya byitezweho gutanga umusaruro ku mibanire myiza y’ibihugu byombi, bikunze gushwana bya hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru