Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ariyo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

Izindi Nkuru

Aba bantu bakaba beretswe itangazamakuru ku isaha ya 06h00 z’uyu mugoroba kuri Stade ya Kicukiro ihereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Ndori Eric w’imyaka 30 ari nawe muyobozi (Manager) wa Mojo Palace Motel, yemeye ko barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta maze abisabira imbabazi.

Umuyobozi muri Mojo Palace Motel yatawe muri yombi hamwe n’abakiriya bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yagize ati “Twakiriye abantu kandi amabwiriza ya Leta abibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aba bantu twabakiriye nubwo tutigeze tubandika. Twarenze ku mabwiriza, niyo mpamvu mbisabira imbabazi nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda gushaka inyunga barenze ku mabwiriza ya Leta.”

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’Akarere ka Kicukiro wungirije yakanguriye abaturage ko bareka gukina n’iki cyorezo kica bakubahiriza amabwiriza.

Rukebanuka Adalbert Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ubwo yafungaga Mojo Palace Motel

Yagize ati “Abantu 12 bicaye muri Motel bari hamwe banywa bazi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 abibuza. Iyi Motel irafungwa, abayifatiwemo n’umuyobozi wayo bacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.”

Yongeyeho ati”Amabwiriza arasobanutse ndetse n’ingaruka z’iki cyorezo zirazwi. Icyo dusaba abaturarwanda ni ugufungura amaso bakareba bakitwara uko bikwiye. Abantu barapfa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe birafunze. Tugomba twese gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo uwo tubonye arenga ku mabwiriza tukabimenyesha ababishinzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati”Abaturage batuye mu Murenge wa Kanombe aho Mojo Palace Motel iherereye baduhaye amakuru 16h00 ko hari abantu bari kunyweramo inzoga. Polisi yahise ijyayo isangamo abantu12 bicaye mu cyumba gifunganye bari kunywa nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.”

CP Kabera yongeyeho ati” Polisi ntizigera yihanganira abarenga ku mabwiriza, izabafata kandi ibereke itangazamakuru kubera ko barenze ku mabwiriza nkana kandi bazi ko bitemewe. Icyo dusaba abaturarwanda nuko bakubahiriza amabwiriza ijana ku ijana. Utubari turafunze, niba ushaka kunywa yigire ugende uyinywere iwawe ariko udashyize ubuzima bw’abandi mu kaga utaretse n’ubwawe.”

Umuvugizi wa Polisi yibukije abihisha cyangwa bakingirana mu tubari cyangwa muri byumba bya Motel n’ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, abo baribeshya kuko bazafatwa kubufatanye n’abaturage.

CP Kabera yibukije abanyeshuri baje mu biruhuko ko bagomba kuba mu miryango yabo bakirinda bakarinda n’abandi icyorezo cya Koronavirusi.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro ngo bapimwe COVID-19 banacibwe n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Bafatiwe mu kabali ku Kabeza (Mojo Motel Palace) bihishe mu byumba bari kunywa inzoga batambaye n’udupfukamunwa

Inkuru ya Rwanda National Police (RNP)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru