KICUKIRO: Hatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 ku rwego rw’umudugugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, hatangijwe club Anti-COVID, amatsinda (Club) z’isuku zigamije kurushaho gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya covid ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Izo clubs zizafasha no kugeza service zabatarabona urukingo muri gahunda ya “Rindaumuturanyi”.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa gatandatu mu murenge wa Kanombe mu bukangurambaga bugamije kurwanya icyorezo cya COVID-19 hatangijwe ama karabu (clubs) agamije gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragara hirya no hino zimwe mu ngamba zafashwe n’umurenge wa Kanombe ni ugushyira za karabu (club) Anti-COVID ku rwego rw’umudugudu aho zizafasha mu gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda no guhangana n’icyorezo cya covid19.

Ubuyobozi bw’utugari twa Busanza na Karama two mu murenge wa Kanombe basabye abaturage kubaha abagize izi karabu (club) ndetse no kuborohereza mu mirimo yabo ya buri munsi bagiye gutangira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Busanza, Habimana Bosco yagize ati “Izi ni club zirwanya covid zigiye kunganira izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’umudugudu zari zisanzwe zifatanya n’abaturage mu gushishikarizwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka karama Uwera Anna yagize ati: “Zije gufasha na babandi bajyaga Barwara covid ariko bikagorana kubageraho bitewe n’uburyo abajyanama b’ubuzima ari bake ndetse n’aba youth volunteers,  biraza kongera uburyo ubukangurambaga bwakorwaga bigere kuri buri muturage wese”

Image

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Kanombe babyukiye mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idriss avuga ko izi club zitagiye gukuraho izindi nzego zisanzweho ahubwo zigiye kongera imbaraga mu kurushaho kunoza ibikorwa zakoraga.

“Ni club zidufasha mu bukangurambaga bugamihe kwirinda no gukumira icyorezo cya covid , izi club ntago zije gusinbura izindi nzego zari zisanzweho ahubwo izi ni club zatekerejweho n’abaturage ba kanombe mu maiduguri yabo bishyiriraho abafashamyumvire bazabafasha mu masibo aho batuye, no gufasha mu gukangurira abatarikingiza icyorezo kwihutira kujyayo” Nkurunziza

Image

Mu murenge wa Kanombe hatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 ku rwego rw’umudugugu

Kugeza ubu mu Rwanda hakomeje ibikorwa bitandukanye bigamije guhangana n’icyorezo birimo no gutanga urukingo kuva ku bafite imyaka cumi n’umunani y’amavuko kuzamura .

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yerekana ko kugeza ubu hamaze gutangwa urukingo dose zombi ku bagera kuri miliyoni 1,315,206 naho 1,834,747 bahawe dose ya mbere y’urukingo.

Inkuru ya:Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru