Kicukiro: Imodoka itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi irashya irakongoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka isanzwe itwara Abanyeshuri yafashwe n’Inkongi y’Umuriro irashya irakongoka.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’Umuriro, ni iyo mu bwoko bwa Taxi Mini-Bus isanzwe yifashishwa mu ngendo z’abanyeshuri batuye muri kariya gace ka Karembure.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yabwiye Urubuga rwa RadioTV10 ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi modoka yari mu nzira igiye gufata abanyeshuri isanzwe itwara.

Avuga ko iyi modoka atari iy’ishuri runaka ahubwo ko yatwaraga abanyeshuri batandukanye bo mu miryango ituye muri kariya gace bajyaga bishyura kugira ngo ibagereze abana ku mashuri.

Ati “Yari mu nziza ijya kubazana hanyuma ifatwa n’inkongi irashya ariko nta wahiriyemo uretse ko bayizimije nubwo bayizimije byarangije.”

Rutubuka Emmanuel uvuga ko nubwo atabonye iriya modoka itarashya wenda ngo yemeze ko yari ishaje kuko n’idashaje ishobora gushya, yaboneyeho kugira inama ababyei ko “bajya bareba imodoka zidashaje ku buryo zitashyira ubuzima bw’abana mu kaga.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamenye iby’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi modoka yatwaraga abanyeshuri ikihutira kuyizimya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru