KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abaturage bo m umujyi wa Kigali bavuga ko kuba kompanyi zitwara imyanda yo mu ngo zitinda kuyikusanya, ngo nibyo bituma bashinjwa uruhare mu kwangiza ibidukikije. Icyakora abashakashatsi bo bavuga ko iyi myitwarire y’abaturage ishobora kuba iterwa n’uko batura aharenze ubushobozi bwa bo. Ariko ngo ibi ntibigomba kubaha urwaho rwo kwimika umwanda.

Iyo utembereye mubice bitandukanye bituwe na rubanda rugufi rwo mumujyi wa Kigali, ntushobora gutungurwa nop kubona imifuka yuzuye ibishingwe biteretse kumihanda. Ibi ngo biba bitegereje imodoka. Usibye ibi, hari n’aho usanga biri mutuyira duto, bisa n’ibitegereje kwandururwa n’imvura. Ibi bigafatwa nk’intandaro ry’iyangirika ry’ibidukikije byiganjemo imigezi. Ugarukwaho cyane ni nyabarongo. Uyu mugezi ubikomezanya muri Nil.

Izindi Nkuru

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga impamvu y’iyi myitwarire.

“Hari igihe uba ufite ibishingwe byinshi, ariko ntugire aho kubirunda.”Umuturage

N’ubwo uyu avuga ibi, hari undi ushimangira ko bamwe babimena muri ruhurura kubera ko imodoka ibitwara itinda kuza. Ibi ngo bibateza umwanda.

Icyakora abashakashatsi ku iyangirika ry’umugenzi wa Nyabarongo, ukomeza muri Nil, bavuga ko ibi biterwa n’uko bamwe batura aharenze imibereho yabo.

“Abenshi barakubwira ngo iriya myanda kuyitwara birahenze. Noneho yananirwa kwishyura icyo giciro, ntanajye no gutura mu nkengero z’umujyi. Rero kubera ko adashoboye kwishyura cya giciro, ya myanda ye ajya kuyimena muri ruhurura. Akaba yishe ubuzima bw’abandi.” Dr. Gashumba Jean de Dieu.

Menya uduce tw'Umujyi wa Kigali dufite amazina asebeje/asekeje - Kigali  Today

Hari ababura amafaranga yo kwishyura ngo imyanda ijyanwe ahabugenewe bikangira bayisutse mu migezi na ruhurura

Ku ruhande rwa Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka rishinzwe demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, avuga ko ibivugwa n’abashakashatsi bitagomba kuba urwitwazo kuri bamwe.

“Byavuzwe ko bishobora kuba ari ikibazo. Ariko njyewe numva ko amafaranga atandukanye bitewe n’aho umuntu atuye. Njyewe aho ntuye ndumva dutanga ibihumbi bitanu (5,000 frw) ku kwezi. Ariko ndumva hari abaturanyi batanga ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri n’igihumbi. Twese tugomba kumenya akamaro kugutwara imyanda. [….] Twese nitumara kumenya akamaro ko gutwara iyo myanda, n’icyo gihumbi umuntu yakigomwa akagitanga. Twese tuigomba kugira isuku kugira ngo tubeho.” Dr. Frank Habineza

Rwandan opposition chooses candidate for presidential polls

Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka rishinzwe demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda

Ubushakashatsi bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, bwo mu 2021 bugaragaza ko ibikorwa birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyanda yo mungo n’aho ishyirwa ngo bibangamiye ibidukikije kurwego rukomeye. Icyakora ngo hakenewe ubukangurambaga no gufasha abatishoboye kwimakaza isuku. Ibi ngo ni bimwe mubishobora kurengera urusobe rw’ibidukikije.

Inkuru ya David Nzabonimpa/Radio&TV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru