Kigali: Polisi yafashe Moto 80 zari zipakiye imizigo irenze ubushobozi bwazo (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu cyumweru kimwe, Polisi y’u Rwanda yafashe moto 80 zari zitwaye imizigo irengeje ubushobozi bwazo, ikibutsa abatwara ibi binyabiziga kutishimira amafaranga ngo bibagirwe ubuzima bw’abantu.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda ryatangije ubukangurambaga bwo kurwanya abatwara ibinyabiziga byumwihariko moto bagatwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo.

Izindi Nkuru

Ivuga ko rimwe na rimwe abatwaye ibi binyabiziga bipakiye imizigo irengeje ubushobozi bwabyo, batabasha kureba neza ibinyabiziga bibaturuka inyuma kubera gukingirizwa n’imizigo baba batwaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi ko Polisi izakomeza kurwanya abica amatwi bagakomeza kubikora.

Yavuze ko mu cyumweru kimwe gusa, hafashwe “abamotari bagera kuri 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali, batwaye imizigo irenze ubushobozi bw’ibinyabiziga batwaye.”

Yavuze ko abafashwe bari batwaye imifuka minini kandi myinshi ku buryo yababuzaga kureba inyuma ngo babone ibindi binyabiziga bibaturuka inyuma.

Akomeza avuga ko kandi abamotari baba batwaye moto zipakiye imizigo nk’iyi, bibabangamira ntibabashe kuyobora neza moto kubera uburemere bw’iyo mizigo.

Yavuze ko moto zafashwe mu mujyi wa Kigali, inyinshi zafatiwe mu mujyi rwagati ahazwi nka Downtown ndetse no muri Nyabugogo no ku Kimisagara, ndetse ko inyinshi zari zipakiye ibiribwa.

SSP Rene Irere yakomeje agira ati “Guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto ni imwe mu mpamvu ishobora guteza impanuka biturutse kuri bamwe mu batwara moto bishimira amafaranga bakirengagiza ubuzima bw’abantu batwaye ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.”

Yasabye abakoresha moto zabo mu gupakira imizigo, ko bakwiye kwirinda gutwara irenze ubushobozi bwazo ndetse anasaba abatega moto bafite imizigo minini kubihagarika kuko biteza impanuka.

Mu cyumweru kimwe hafashwe moto 80 mu Mujyi wa Kigali

Abatega izi moto baburiwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru