Kigali ubu niwo Mujyi ku Isi urimo abakomeye benshi, Boris Johnson na we yahasesekaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth.

Indege izanye Boris Johnson na Madamu we Carrie Symonds yasesekaye i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Ku Kibuga cy’Indege yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh.

Boris Johnson uyoboye u Bwongereza bukuriye Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza, aje mu Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Inama ya CHOGM imaze iminsi ine iri kuba.

Aje asanga abandi bayobozi bakuru bo mu Bihugu bigize Commonwealth barimo Abaperezida ndetse n’abakuru ba za Guverinoma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, u Rwanda rwari rwahaye ikaze abandi barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, uwa Nigeria, Muhammadu Buhari, uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Kuri uyu wa Gatatu kandi, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Boris Johnson aje nyuma y’umunsi umwe, Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Charles na we ageze mu Rwanda aho yahasesekaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022.

Uhagararariye u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi Johnston Busingye aherutse gutangaza ko Boris Johnson yishimiye kuza mu Rwanda kuko ari Igihugu yumva gifite byinshi cyasangiza Isi kubera amateka ashaririye cyanyuzemo ubu kikaba kiri mu Bihugu by’intangarugero ku Isi.

Boris Johnson yageze i Kigali
Perezida Buhari wa Nigeria na we yaraye ahageze

Perezdia wa Sierra Leone, Julius Maada Bio na we yaraye ahageze
Na Minisitiri w’Intebe wa Canada
Perezdia wa Komisiyo ya AU na we yahageze

Yanakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Perezida Buhari wa Nigeria na we yaraye ahageze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru