Kigali: Uheruka kurya mu kwezi gushize yaguye igihumure bamujyanye kwa muganga bamuha Jus arazanzamuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo usanzwe akora akazi ko kubaka mu Mujyi wa Kigali waherukaga kugira icyo ashyira mu nda ku Cyumweru, yaguye igihumure kubera inzara bahita bamujyana kwa muganga, bamuha jus na cake ahita azanzamuka.

Uyu mugabo ukorera kompanyi y’ubwubatsi yitwa Milt engineering sercice Ltd yubaka umuhanda uva Kimihurura ugana Kacyiru, imaze iminsi idahemba abakozi bayo, aheruka kurya mu kwezi gushize ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi ko kubaka nyuma y’uko aguye igihumure ubwo yariho ahonda amabuye bakabona yituye hasi, yaganirije abasanzwe bakorana na we, bamubwira ko ntakindi cyatumye agwa atari inzara kuko aheruka kurya ku Cyumweru.

Uyu mugabo tutifuje gutangaza amazina, yahise ajyanwa ku kigo cy’Ubuzima Ineza mu Murenge wa Kacyiru, akigerayo muganga yamuguriye jus na Cake aramuha ahita azanzamuka.

Aho yari aryamye nyuma yo kunywa iyo jus no kurya cake, yabwiye RADIOTV10 ko ntakindi cyatumye yikubita hasi atari inzara.

Ati “Ni isereri yankubise hasi kubera inzara, kuko nabanje kugira ikibazo cyo kuribwa mu nda cyane ndihanganaaa ariko bigera aho biranga mpita nikubita hasi. Nari ndi gusa nk’utabona neza.”

Uyu mugabo usanzwe akomoka mu Karere ka Bugesera, yavuze ko iyi nzara yayitewe no kubura ibyo kurya kuko amaze ibyumweru bitatu adahembwa ndetse ko yari yagerageje kubwira umukoresha we ko arembejwe n’inzara ariko akamutera utwatsi.

Yagize ati “N’ejo nabwiye bosi arantuka, n’uyu munsi nabwo nagiye kumubwira nti ‘wambabariye ukampa nibura n’igihumbi’ ariko reka da kandi amfitiye ibihumbi mirono itanu ariko reba kugira ngo wicwe n’inzara agufitiye ibihumbi 50 ariko ubure n’igihumbi.”

Umuganga wo kuri poste de sante Ineza wakiriye uyu mugabo, yabwiye RADIOTV10 ko bakimwakira bahise bafata ibizamini by’ibanze ariko bakabura uburwayi.

Ati “Twamuryamishije tumushakira akantu ko kurya, turamubaza atubwira ko amaze igihe kinini atarya, ariko kugeza ubu ntakindi kibazo afite.”

Umunyamakuru wacu yahise asimbukira ku ishantiye isanzwe ikoraho uyu mugabo, isanga bamwe mu bo bakorana bari kurya ibiryo byari byaguriwe uyu mugabo ariko bikamunanira.

Aba bagabo baryanaga ibakwe ibyo biryo, bavuze ko na bo barembejwe n’inzara kubera kumara igihe badahembwa bakaba barabuze amafaranga yo guhaha no kwishyura ubukode.

Umwe yagize ati “Umuntu niba yanze kuguha amafaranga akurimo, niba akurimo ibihumbi 50 akaba yanze no kuguha n’amafaranga 500 yo kurya akarinda aho yikubita hasi wamubonye mugenzi wacu yaguye hariya kubera inzara.”

Aba bakozi bavuga ko ubusanzwe abakora mu buryo bwa nyakabyizi muri ubu buryo, baba bakwiye gutahana amafaranga ariko bo bakaba bakomeje guhura n’ibibazo by’imibereho kubera kudahembwa ndetse bakaba batabona ubakopa kubera imyenda myinshi bafashe mu nsisiro batuyemo.

Aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi k’ubwubatsi

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru