KIGALI: Yafatiwe mu cyuho agurisha amashyanyarazi yiyise umukozi wa REG

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021, urwego rw’igihugurushinzu ingufu (REG) rwafatiye mu cyuho Ngendahimana Jean Claude w’imyaka 42 y’amavuko wiyitaga umukozi w’uru rwego, yuriye ipoto y’amashanyarazi arimo arahurira umuturage wo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Nk’uko abakozi muri REG babigaragaza, ibi bigira ingaruka zirimo ibihombo bihoraho muri iki kigo, ndetse n’impanuka za hato na hato mu baturage, bakibutswa kujya bagira amakenga mugihe hari umuntu uje ababwira ko ari umukozi w’uru rwego, agamije kubakuramo amafranga kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Uyu Ngendahimana Jean Claude bita Mikufi arafunze.

Izindi Nkuru

Avuga ko yahoze akora mu cyahoze ari Electrogaz, nyuma akazi ke kaza guhagarara atangira kujya akora yikorera ubundi agakorana na barwiyemezamirimo n’ubundi mu by’amashanyarazi ari nabyo yafatiwemo.

Ngo yaje kuvugana na Mukarusine Jeanine utuye mu mudugudu wa Gisenga mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bumvikana ko avana umuriro ku ipoto ya REG akawumugereza mu rugo.

“ Njyewe nahoze nkora muri Electrogas kera, nyuma nza gukora impanuka imodoka irankenyagura ndamugara ubu mfite akaguru kamwe, akaboko ni uko n’umutima barambaze, bituma nirukanwa ku kazi kuko nari maze kumugara. Ubwo rero nahise ntangira kwikorera nkajya nkorana na barwiyemezamirimo, ariko n’ubundi ngakora mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi.” Ngendahimana

NGENDAHIMANA.PNG

Ngendahimana Jean Claude wafashwe yiba amashanyarazi

Yakomeje avuga ko atarazi ko ari amakosa yakoraga, ariko ngo abimenye kandi akaba abisabira imbabazi.

Mukarusinze Jeanine we avuga ko nyuma yo kumenyesha REG ko yibwe insinga z’amashanyarazi ikamubwira ko agomba kugura izindi ngo yahamagaye Ngendahimana kuko yari asanzwe abona akora bene nk’ibi.

Ngo abaturage bose basanzwe bazi ko ari umukozi wa REG kuko anafite ikarita y’akazi izwi nka BAJI, yaberekaga.

Yagize ati: “ Nyuma y’uko insinga zanjye zibwe nahamagaye kuri REG, mbasobanurira ibyambayeho bambwira ko icy’ibanze ngomba kubanza gukora, ari ukugura insinga ubundi nkabwira umutekinisiye akaza akongera akanshyiriramo umuriro. Ubwo rero nibwo mbwiye uyu mugabo kuko yari asanzwe twese tumubona abikora, twari tuzi ko ari umukozi wa REG kuko uyu musozi wose niwe uwushyiramo amashanyarazi, ariko twatunguwe no kubona hari abagabo bamusanze yuriye ipoto arimo arahura uyu muriro, bamubajije ibyangombwa dusanga si umukozi wa REG.

MUKARUSINE.PNG

Mukarusine Jeanine wibiwe amashanyarazi

Umuturanyi wa Mukarusine witwa Claude Manaturikumwe, ngo niwe watanze insinga zari zigiye gukoreshwa na Ngendahimana yiba uyu murira, insinga avuga ko zasigaye ubwo yashyirishaga umuriro munzu ye.

Imbere y’itangazamakuru, Ngendahimana yavuze ko adasanzwe yiba, ariko nyuma aza kwivuguruza ko atari ubwa mbere abikoze, kuko yanafunzwe ibyumweru bibiri azira ibyaha nk’ibi.

Nkubito Stanley ukora mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG, akaba ashinzwe ibikorwa byo kurwanya ubujura muri icyo kigo, avuga ko hari abantu batari bake basigaye bakora ubujura bw’amashanyarazi biyitirira ikigo cya REG bagamije indonke, akavuga ko hari hamaze iminsi hari ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zibwa muri kariya gace, nyamara abaketsweho ibi byaha bagacika inzego z’umutekano.

NKUBITO.PNG

Nkubito Stanley ukora mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG

Nkubito asaba abanyarwanda kugira amakenga mu gihe hari abaje biyita abakozi b’uru rwego, kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo no guhoza ikigo mu bihombo bidashira.

Kwiba amashanyarazi, ni icyaha gihanwa n’itegeko Nº52/2018 ryo ku itariki 13/08/2018, risimbura iryavuguruwe rifite Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru