KIGALI: Yatswe ruswa y’ibihumbi 20 kugira ngo yubake inzu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage witwa Hakizimana Emmanuel wo mu murenge wa Bumbogo mu kagari ka Nyagasozi mu karere ka Gasabo, avuga ko yahohotewe n’ubuyobozi bw’akagari, bukamusenyera aho yari arimo yubaka buvuga ko yanyuranyije n’amategeko, yajya gusobanuza agasiragizwa kugera ubwo yatswe amafranga ibihumbi 20 ngo abone guhabwa uruhusa rwo kubaka.

Uyu muturage avuga ko bitewe no kuba afite uburwayi bwo mu mutwe hakiyongeraho kuba atishoboye, byatumye mu mwaka w’2019 abagiraneza bamuha inkunga y’ikibanza n’isakaro ngo yubake, yubaka inzu ubuyobozi bw’ibanze bumureba, ariko inzu igiye kuzura ubuyobozi bw’akagali buraza burayisenya.

Izindi Nkuru

Ati:” mu mwaka w’2019 umugiraneza yampaye ikibanza, bukeye itorero ry’igihugu rimaze kumenya ikibazo mfite rinyemerere kumpa isakaro, ntangira kubaka aha hantu. Murabireba rwose ko n’abandi bahatuye, Atari mu manegeka cyangwa wenda ngo habe Atari aho guturwa. Nyamara inzu ntangiye kuyisakara ubuyobozi bw’akagali bwaraje burayisenya, buvuga ko ngo nubatse ntaburenganzira mbifitiye, mbereka ibyemezo by’uko ndwaye n’ibigaragaza izi nkunga nagiye mpabwa kubera ubu burwayi, ariko ntibabyumva.”

Avuga ko kugeza ubu aba mu kikoni cy’uwamucumbikiye, ahantu avuga ko isaha iyo ariyo yose nyiraho yahamwaka akangara.

Uyu muturage, avuga ko nyuma yaje kujya ku Kagali kuko ubuyobozi bw’akagali bwamushinjaga kubaka mu buryo buhabanye n’igishushanyo mbonera kigaragaza imyubakire n’imiturire muri uyu murenge, yahagera agasiragizwa.

Ati: “ Bukeye narahagurutse njya kuri RIB mbasobanurira ikibazo cyanjye, bangira inama yo gusubira ku kagali nkajya gusobanuza neza, bampa n’ibaruwa bandikiye gitifu bamusaba gukurikirana ikibazo cyanjye neza. Gusa nkigera ku kagali nakomeje guteragiranwa, kugera ubwo gitifu w’akagali anyatse amafranga ibihumbi 20 y’u Rwanda, ngo kugira ngo akunde anyemerere gutangira kubaka.”

Uyu muturage avuga ko atigeze atanga aya mafranga yari arimo yakwa n’uyu muyobozi w’akagari, amafranga avuga ko yagizeho amakenga ko ashobora kuba ari ruswa.

Abaturanyi ba Hakizimana, bemeza ko yasenyewe by’amaherere, ngo kuko aho yari yahawe iki kibanza ari hagati y’izindi ngo ku buryo ntan’ikigaragaza ko wenda ari mu manegeka.

Umunyamakuru wa RadioTV10 yagize amatsiko yo kumenya niba ubuyobozi bw’akagari buzi ikibazo cy’uyu muturage uvuga ko bwamusiragije bukanamwaka ruswa koko, ahamagara ku murongo wa Telephone Nshimiyimana Alexis uyobora akagali ka Nyagasozi, amubwira ko ari mu nama ku murenge wa Bumbogo, umunyamakuru amusaba kumusangayo bakabonana, arabimwemerera.

Gusa ubwo umunyamakuru yageraga ku biro by’umurenge, ntiyabashije kumubona kuko telephone ye itongeye kuba ku murongo.

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo bwo buvuga ko ikibazo cy’uyu muturage butari bukizi, bukizeza ko bugiye ku gikurikirana kigakemurwa byihuse.

Rugabirwa Deo, umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo, at:”ntabwo nahita nemeza ko ayo mafranga ibihumbi makumyabiri koko uyu muyobozi yayamwatse, bityo ngiye kubikurikirana menye ukuri kwabyo kuko nta kiguzi na kimwe gisabwa usaba gusana cyangwa se kubaka, byongeye ko utishoboye ahubwo akwiye no kuba arimo afashwa akaba yakubakirwa.”

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki kibazo butari bukizi, Hakizimana we avuga ko n’ubuyobozi bw’urwego rw’umurenge bubizi kuko afite kopi z’impapuro zigaragaza ko koko yageze ku murongo.

Muri izi mpapuro za twasanganye uyu muturage, harimo n’iza muganga zigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe, hakiyongeraho kuba atishoboye.

INKURU YA : Assoumani Twahirwa/Radio &Tv10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru