Kirehe: Abatuye i Mahama bararira igihombo cy’umushinga wo kuhira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinzi bo mu murenge wa Mahama baravuga ko kuba umushinga byari biteganyijwe ko uzabafasha kuhira imyaka yabo utageze ku ntego zawo, bakavuga ko ubu byabashyize mu gihombo none ubu ngo nta kizere ko bazeza mu gihe bakirambirije ku mvura.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) cyemera ko uyu mushinga utageze ku ntego koko ariko ngo hari undi mushinga uri gukorwa uzaba igisubizo.

Izindi Nkuru

Mu 2013, nibwo hasinywe amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika hagati ya EXIM Bank y’Abahinde na leta y’u Rwanda, yari agamije gushorwa mu mushinga wo kuhira imyaka kuri hegitali 7000 mu Ntara y’iburasirazuba yose.

Akarere ka Kirehe ni kamwe muho uyu mushinga wari gukorerwa by’umwihariko mu murenge wa Mahama ahubatswe urugomero rwatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda mu kubakwa ndetse no gushyira imiyoboro mu mirima y’abataurage nyuma y’igihe kitari gito gusa uyu mushinga ntiwageze ku ntego yawo yo gufasha abaturage kuhira .

Uko uruzinduko rwa Minisitiri w'Intebe Ngirente i Kirehe rwagenze – MUHAZIYACU

Umushinga wo kuhira imyaka warahombye

Kuri ubu ahari urugomero hahindutse aho amatungo ashokera abandi barayavoma, abana bidumbaguzamo ndetse n’abafite ibinyabiziga usanga ariho babyogereza nyamara wareba hakurya mu mirima yanyujijwemo amatiyo ubona ko humye. Abahinga muri iyo mirima nta kizere ko bazahinga bakeza mu gihe bakirambirije ku mvura.

Umwe mu bahinzi baganiriye na Radio&TV10 yagarutse kuri uyu mushinga wahombye agira ati”Kimaze iki se uretse ko abantu usigaye ubona bakigwamo, ni igihombo gusa urebye imirima yari iri hano byibura ubu ba nyirayo baba bamaze kugira icyo bakuramo. None inka niho zisigaye zishokera, ubu amapfa yarateye ntituzi niba tuzahinga tukeza kandi imvura itaragwa”

Dr. Charles Bucagu, umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) yemera ko uyu mushinga utageze ku ntego zawo icyakora ngo hari undi mushinga watangiye gukorwa uzaba igisubizo ku bahinzi bo muri mahama.

All You Need to Know About Nasho Irrigation Project Inaugurated by President Kagame – KT PRESS

Abahinzi barataka igihombo batewe no kwizezwa ko bazuhira imyaka yabo

Naho ngo kubashobora guhura n’amapfa atewe n’izuba  arabahumuriza ndetse ngo hatangiye ibikorwa byo kubarura abahabwa ubufasha bw’ibiribwa.

N’ubwo hari ingamba zafashwe mu gufasha abaturage kuhira hakomeza kwibazwa iherezo ry’abateza ibihombo nk’ibyo nyamara amadeni yo akishyurwa.

Kugeza ubu hari umuhigo ko hagomba kuhirwa ubutaka bungana n’ibihumbi 102 bitarenze umwaka wa 2024, kugeza magingo aya hakaba hamaze kuhirwa ahangamna na ibihumbi 65.

Ni inkuru yakozwe ku bufatanye n’umuryango InfoNile na JRS Biodiversity foundation

DENYSE MBABAZI MPAMBARA
Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru