KIREHE: Barasaba ko umuturanyi wabo yabona ubutabera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu murenge wa Kigina ho mu karere ka Kirehe hari abaturage basaba inzego z’ubutabera kurenganura umuturanyi wabo kuri ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Rwamagana azira ko yasuzuguye ibyemezo by’urukiko mu rubanza yatsinzwe ariko bo bakavuga ko atigeze aburana.

Umusaza witwa Habyaramungu Celestin utuye mu  murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe niwe abaturanyi be batabariza kugirango ahabwe ubutabera buciye mu mucyo.

Izindi Nkuru

Uyu bavuga ko yibonye ngo yararezwe n’abishwa be bavuga ko yabambuye isambu basigiwe na nyina nyuma akaza kumenyeshwa koyatsinzwe urubanza bo bemeza ko atigeze aburana ahubwo ngo babonye azanirwa impapuro zirangiza urubanza basaba Habyaramungu kuva aho atuye kuko ngo yahatsindiwe,ibi byaje kumuviramo gufungwa ashinjwa kuba yarasuzuguye ibyemezo by’urukiko.

Aba baturage barasaba ko inkiko zasubiramo urubanza bagahabwa umwanya bakagaragaza ukuri.

Haragirimana Gervin, ni umuyobozi w’umuduguduwa Rubare ari nawo uyu Habyaramungu asanzwe atuyemo yagize ati”jyewe mu gihe cy’isaranganya nari ntuye hano bivuga ngo mfite amakuru ahagaije kuri iki kibazo ariko twatunguwe n’uko uyu musaza afinzwe bavuga ko yasuzuguye urukiko kandi tutarabonye aburana rero turifuza ko urukiko rwamanuka tukaruha amakuru uyu musaza akarekurwa kuko n’igitabo basaranganiyemo kirimo amanimero ndagifite kandi iki nicyo cyari kumara impaka urukiko”

Undi muturanyi wabo nawe yunzemo ati”uyu byabaye nko kumufatirana ese urukiko iyo ruburanya ntirugendera ku bimenyetso?ubuse twe twibaza rwabajije bande ese muzehe we ko atahawe umwanya rwaburanishije ruvuga ko rwamubuze turasaba ko urubanza rwasubizwa mu mizi kuko aka ni akarengane”

Ese ubusanzwe iyo bigaragaye ko umuntu yahamijwe icyaha n’inkiko akanabihanirwa nyuma hakagaragara ibimenyetso bishya bimushinjura bigenda bite kugirango ahabwe ubutabera?

RadioTV10 yavuganye na Mupenzi Narsice umukozi muri Minisiteri y’ubutabera ukora muri serivisi zo guha abaturage ubutabera.

Yagize ati “amategeko ateganya ko iyo umuntu ahamijwe icyaha n’inkiko agakatirwa nyuma akaza kubona ibimenyetso bishya bimushinjura icyo gihe asubira mu rukiko akajuririra ingingo nshya ibyo akabikora mu gihe kitarenze amezi abiri abarwa uhereye ku munsi yaboneyeho icyo kimenyetso icyo gihe urukiko rutegeka ko urubanza rusubirwamo.”

Yakomeje agira ati”icyakora ibyo bifite umwihariko ku bantu bahamijwe ibyaha byo kwica muri genocide yakorewe Abatutsi kuko urukiko rubyemera iyo uwifuza kujuririra ingingo nshya agaragaza ko umuntu yashinjwaga mu rubanza rwambere akiriko ari muzima.”

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro RadioTV10 ifitiye kopi uyu Habyaramungu Celestin yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kirehe ingifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 byose bituruka ku kuba ngo yarasuzuguye imyanzuro y’urukiko.

Inkuru ya: Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru