Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaririmbyi bo muri muri Kolari y’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, bari babanje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe batewe no kuba umwe muri bo yibarutse abana bane icyarimwe, baje gutangaza ko umwe muri aba bana yitabye Imana.

Mu butumwa banyujije kuri paji yabo ya Facebook mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, Kolari yitwa Sion Choir ADEPR Jenda yo mu Karere ka Nyabihu, bari bagaragaje ibyishimo byo kuba hari umwe muri bagenzi babo wibarutse abana bane icyarimwe.

Izindi Nkuru

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Umuryango w’umuririmbyi wacu Ntegerejimana Pierre na Maniragena Clementine ni bo bibarutse abo bana.”

Ubu butumwa bwakomezaga bugira buti “Imana idukoreye ibitangaza tutarabonesha amaso na matwi mu Muryango wacu Sion Choir Adepr Jenda – Nyabihu Iradusekeje cyane peeee. Aho iduhaye abana 4 Bose ni bazima n’Umubyeyi na we ni muzima.”

Ibi byishimo byaje kuzamo kirogoya kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga, aho iyi korali yatangaje ko umwe muri aba bana bane, yitabye Imana.

Mu butumwa bwabo, bahaye umutwe ugira uti “Inkuru ibabaje itugezeho”, basobanuye ko umwe muri abo bana atagihumeka uw’abazima.

Bakomeje bagira bati “Umwe muri ba bana bana amaze gutabaruka, akaba asize bagenzi be. Ni ko Uhoraho utanga kubaho abishimye.”

Bakomeje bagaragaza ko yaba mu bibi no mu byiza, baba bagomba gushima rurema utanga byose ku bw’impamvu ze.

Ati “Ibyishimo ni byago byacu biva mu rukundo rw’uwo mucunguzi. Imana ihe gukomera ababyeyi be, inshuti n’umuryango. Natwe dufashe mu mugongo Umuririmbyi wacu.”

Umubyeyi wabarutse abana bane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru