Kwamagana igitaramo cya Koffi byafashe indi ntera…Noneho haraterekerezwa n’imyigaragambyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakomeye mu guhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abari n’abategarugori mu Rwanda, Sylvie Nsanga akaba ari no mu bakomeje kwamagana ko umuhanzi ukomeye muri Afurika Koffi Olomide ataramira mu Rwanda, yatangaje ko inzego bireba nizitagira icyo zikora ngo zigihagarike we n’abamushyigikiye bazakora imyigaragambyo yo kucyamagana.

Ibikorwa byo kwamagana ko Koffi Olomide ataramira mu Rwanda byatangiye mu minsi yashize ubwo abari gutegura igitaramo cy’uyu muhanzi bashyiraga hanze integuza basaba abakunzi ba muzika kwitegura iki gitaramo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Sylvie Nsanga ni umwe mu bari bayoboye ibi bikorwa byo kwamagana iki gitaramo cy’uyu muhanzi bavuga ko byaba ari icyasha kuba yaza gutaramira mu Rwanda mu gihe azwiho guhohotera ab’igitsinagore nyamara bizwi ko iki Gihugu kiyoboye mu kwimakaza uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV dukesha iyi nkuru, Sylvie Nsanga yavuze ko kuba Koffi Olomide yarahamijwe ibyaha byo guhohotera abari n’abategarugori bimwambika icyasha cyo kuba atataramira mu Rwanda.

Avuga ko by’umwihariko kuri we afite amateka mabi kuri Koffi Olomide kuba cyera ko yafataga abana b’abakobwa akajya kubacuruza ku mugabane w’u Burayi.

Ati “Twarabibonye muri 2016 Koffi akubita umuntu ku manywa muri Kenya amukubita umugeri mu nda, iyaba uriya mugore atwite inda yari guhita ivamo. Muri 2012 yakubise gafotozi muri Zambia uturuka mu Rwanda ku buryo byagiye no mu nkiko birukana Koffi.”

Nsanga Sylvie umwe mu ba-Feminists bakomeye mu Rwanda

Sylvie Nsanga ugaruka ku bikorwa byinshi bibi byagiye bigaragara kuri Koffi Olomide, avuga ko ibi byose bikwiye kuba impamvu zikomeye zituma Leta y’u Rwanda ihagarika iki gitaramo cye giteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru.

Agaruka ku baturarwanda bakomeje gusaba ko igitaramo cya Koffi kitasubikwa, Sylvie Nsanga agira ati “Ndabaza Abanyarwanda nti ‘Koffi ninde kugira ngo icyaha cye ntitukite icyaha?”

Akomeza agira ati “Koffi ateye impungenge ku bantu, tuvaneho no kuba yarafashe ku ngufu abantu, umuntu ukubita abantu ku manywa twabwirwa niki ko nagera i Kanombe atazakubita umuntu?”

Uyu mubyeyi avuga ko ikiri kumubabaza cyane atari Koffi ahubwo ari Abanyarwanda bamwe bakomeje gushyigikira uyu muhanzi uteye impungenge.

Avuga ko afite icyizere ko inzego zirebwa n’iki kibazo zizumva ubusabe bwabo ku buryo iki gitaramo cyahagarikwa kandi ko nikitanahagarikwa “Nzasaba Polisi ko twigaragambya twubahiriza amabwiriza ya COVID-19 niba bazemerera abagiye mu gitaramo natwe ntabwo batwangira kubera COVID-19 tuzabwira buri munyarwanda wese wikingije agende yipimishe agende azane agapfukamunwa twigaragambye.”

Avuga ko ibi azabishishikariza buri Munyarwanda uzamushyigikira ariko ko n’iyo bataza, we n’abana be biteguye gukora iyi myigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru