Kwegura byo sinzi impamvu nakwegura – Mashami nyuma yo gutsindwa na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Ijoro ryakeye nyuma yo gutsindwa na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, benshi bahise basabira uyu mutoza kubera umusaruro we kwegura, ariko atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo warangiye ari igitego 1 cya Uganda ku busa bw’u Rwanda.
Ibi byababaje abanyarwanda gutsindwa na Uganda cyane ko ari umukeba w’u Rwanda, hiyongeraho ko uyu mutoza umusaruro we atari mwiza, benshi batekerezaga ko ashobora guhita yegura nyuma y’uyu mukino.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nta kintu na kimwe yishinja kuko abakinnyi yahamagaye ari bo bahari nta n’umwe yasize.
Ati “Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi nabo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.”
Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi kandi nta gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.
Ati “Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.”
Kugeza ubu Mashami mu muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu Mashami Mashami amaze gutsindwa imikino 2(Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0) banganya na Kenya 1-1.

Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru