Kwibuka T20: Namibia na Kenya zakomeje umujyo w’itsinzi mbere yo kwihurira kuri uyu wa Gatatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatatu w’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, Kenya na Namibia zatsinze imikino yazo mbere y’uko aya makipe yombi acakirana kuri uyu wa Gatatu. U Rwanda rurahura na Nigeria (13h50’).

Ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Nigeria amanita 109-108 mu gihe Namibia yatsinze Botswana amanita 155-90.

Izindi Nkuru

Mu mukino wa Kenya na Nigeria, ikipe y’igihugu ya Nigeria niyo yatsinze Toss,gutombora kubanza ku Batting cyangwa ku Bollinga maze ihitamo gutangira ibatinga cyangwa gukubita udupira banakora amanota
Botswana yo birumvikana ko yatangiye ikora Bollinga(gutera udupira unashaka kubuza uwo muhanganye gushyiraho amanota menshi) muri Overs 20, Nigeria ikaba yatsinze amanota 108
(108 Total runs) Mu gihe Kenya yanasohoye abakinnyi ba 5 ba Nigeria(5 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Kenya ariyo ibatinga (gukora amanota) isabwa amanota 109 kuko Nigeria yari imaze gutsinda amanota 108.

Kenya yatangiye igice cya kabiri ifite akazi katoroshye kuko yagombaga gukuraho icyo kinyuranyo kandi cyitari gito.Yatangiye igaragaza urwego ruri hejuru cyane kuko mu dupira 60 tungana na Overs 10 bari bamaze gutsindamo amanota 53 (53 Runs) kandi nta mukinnyi n’umwe wa Kenya wari wagakurwamo.

Igice cya 2 cyarangiye Kenya ibashije gukuraho agahigo Nigeria yari yashyizeho kuko yatsinze amanota 109 (109 Runs), mu dupira 109 bari bamaze gukubita, bingana na Overs 18 n’agapira kamwe (18,1 Overs).Ku ruhande rwa Kenya abakinnyi 2 nibo basohowe na Nigeria (2 Wickets).Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye QUENTER ABEL wikipe yigihugu ya Kenya.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, umukino wakurikiyeho wahuje Namibia itsinda Botswana.

Ikipe yu Botswana niyo yatsinze Toss (maze bahitamo kubanza ku bollinga), kubanza gutera udupira (Bolling) banashaka uburyo babuza Namibia gutsinda amanota menshi.

Ikipe y’igihugu ya Botswana yahuye n’akazi katoroshye mugice cya mbere kuko Namibia yatsinze amanota 155 (Total Runs) mu dupira 120 bagombaga gutera (20 Overs). Umukinnyi umwe ku ruhande rwa Namibia akaba ariwe wakuwemo (1 Wickets).Byumvikana ko amanota 155 yatsinzwe nabakinnyi 3 gusa.

Botswana ntibyigeze biyorohera kuko mu dupira 120 bakubise, tungana na Overs 20 bakozemo amanota 90 ( 90 Total runs) mu gihe ku ruhande rwa Botswane hasohotse abakinnyi 7 (7Wickets).Birumvikana ko Botswana itabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Namibia.Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye: Sune Wittman.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

9:30am: Namibia vs. Kenya
1:50pm: Rwanda vs. Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru