Leta y’u Rwanda igiye kujya yakira impunzi zabuze ibihugu bizakira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe u Rwanda rwavuguruye amasezerano, rufitanye n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kwakira impunzi n’abandi bantu bari mu kaga muri Libya umuvugizi wa UNHCR yabwiye radio tv10 ko mugihe  haboneka impunzi  zitabona by’uburayi bizakira,burundu u Rwanda ruzabafata rukabakira  nkuko impunzi zaruhungiyemo zifatwa.

 

Izindi Nkuru

Ni amasezerano basinye muri 2019  kuva ubwo urwanda rutangira kwakira izo mpunzi zikajyanwa munkambi ya gashora ho mukarere ka Bugesera aho rumaze kwakira abagera muri  648 zaje mu byiciro bisaga bitandatu, impunzi zigera kuri 442 zamaze gufashwa kujya mu bindi bihugu birimo ibyo mu burayi, bivuz eko hari abagera kuri  215 batarabona ibihugu bibakira RadioTV10 twabajije umuvugizi wa UNHCH Villechalane, Elise icyo bazafasha ababuze ibihugu by’uburayi bibakira maze asobanura ko aba bazaguma murwnda ariko Leta y’urwanda ikabafata nkizindi mpunzi zose.

 

Ati : ‘‘Nibyo hari abamaze kubona ibihugu bibakira by’iburi  ariko abatazabibona bazafashwa na Leta y’u Rwanda gutura nkizindi mpunzi zahahungiye banafashwe kuhaba  ikindi gikubiye mu masezerano Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amasezerano ifitanye n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kwakira impunzi  ni uko ubu  urwanda rwongerewe umubare wabo rugomba kwakira munkambi ya y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera igomba kwakira wavanywe kuri 500 ugezwa kuri 700.’’

Amasezerano yasinywe n’impande ishatu  mu 2019 yongeye kuvugururwa ku wa 14 Ukwakira 2021 akazageza mu Ukuboza 2023. kugeza ubu inkambi ya gashora  hamaze kuvukira  abana basaga 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru