Lt. Col Niyomugabo Bernard yahawe ipeti rya Colonel, yoherezwa muri Qatar

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera Lt Colonel Niyomugabo Bernard amugira Colonel, anamwohereza muri Qatar aho yagiye guhagararira inyungu za gisirikare (Defence Attaché).

 

Izindi Nkuru

Inshingano yahawe nka Defence Attaché (DA) ni uko agiye kuba umukozi w’Ambasade uhagarariye ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Qatar, akaba azakora ubujyanama mu bya dipolomasi ishingiye ku bikorwa bya gisirikare bisigasira umubano w’ibihugu byombi.

 

Col. Niyomugabo afite ubunararibonye mu bya gisirikare no gucunga umutekano, cyane ko yagiye akora inshingano zitandukanye zishimangira ubushobozi n’uburambe afite mu guhagararira inyungu z’u Rwanda ku rwego mpuzamaahnga.

 

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2015 kugeza mu 2016, Col. Niyomugabo yayoboye Itsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere ryari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbubye ryo kugarura amahoro muri Sudani ye’Epfo. Muri Kanama 2016, ni bwo bambitswe imidali y’ishimwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

 

Col Niyomugabo ahawe inshingano nshya mu gihe mu zindi nshingano yari ashinzwe harimo kuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi mu Ngabo z’u Rwanda (J1).

U Rwanda rukomeje urugendo rwo gushimangira umubano mu bya gisirikare wiyongera ku bufatanye bumaze gushinga imizi no mu zindi nzego z’ubutwererane zirimo ubucuruzi n’ishoramari.

 

Ku wa 6 kugeza ku wa 7 Mutarama 2020 ni bwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, no kurebera hamwe uko hakwagurwa umubano mu bijyanye n’ibya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim yavuze ko Igihugu cye kizakomeza ubufatanye hagamijwe kureba ko ingabo z’ibihugu byombi bigira ahazaza heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru