M.Martin yahishuye uko impano yaherewe n’umukobwa ku rubyiniro yasanzemo uburozi bw’ijisho n’inzara by’inyamaswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mani Martin yahishuye uko hari umukobwa wamuhereye impano ku rubyiniro ageze mu rugo arufunguye asangamo uburozi bugizwe n’ijisho rimeze nk’iry’ihene n’inzara z’Igisiga.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Kinyafurika, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isimi TV, ubwo yagarukaga kuri bimwe mu byagiye bimugora mu bikorwa bye bya muzika.

Izindi Nkuru

Yavuze ko hari igihe yari ku rubyiniro, akaza guhabwa impano y’ururabo rwiza n’umukobwa wamwerekaga ko yamwishimiye cyane.

Ati “Tugiye gutaha arambwira ngo harimo impano, ururabo nze kurufungurira ku buriri, urabizi ngira amatsiko mvuye mu modoka yadutwaraga nahise ndufungura, ni na byo byankijije, nasanzemo inzara nk’iz’igisiga, ijisho rinini nk’iry’ihene cyangwa imbwa, rigitose bikimeze nk’aho ari bwo bikiva mu kinyabuzima cyabyo, nagize ubwoba butarabaho.”

Uyu muhanzi wahoze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko buriya burozi butigeze bumugiraho ingaruka kuko ntakintu kidasanzwe cyamubayeho kandi ko amahirwe yagize ari uko atigeze afungurira iriya mpano ku buriri nk’uko yari yabisabwe n’uriya mukobwa.

 

Muri COVID yarwaye depression

Mani Martin uherutse gushyira hanze indirimbo yise Jelasi, yavuze ko mu minsi ishize yahuye n’indwara y’agahinda gakabije [izwi nka Depression].

Yavuze ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga byatumye atakaza amahirwe y’ibiraka by’ibitaramo umunani yagombaga gukorera hanze bikamubabaza cyane.

Yagize ati “byarangoye cyane kubyakira, iyo nta handi ufite ukura, utekereza ku gihombo cy’amafaranga, akazi njye nkora nko kuva mu gihugu ukajya mu kindi, iyo ubitakaje uba wumva ari nko kuva ku muturirwa ukagwa hasi.”

Akomeza agira ati “Nkibaza nti ‘ese bizagenda gute?’, buri munsi nkakira email ikuraho akazi (cancel), ni ikintu kitari cyoroshye kuri njyewe, birangora cyane kubyakira, biri no mu mpamvu zatumye mfata umwanya nkabanza nkatekereza neza, nkacecekesha urusaku ruri muri njyewe n’ururi hanze yanjye, nkumva ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi.”

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru