M23 yageneye ubutumwa bukarishye Ingabo za EAC zigiye koherezwa kuyihashya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uratangaza ko udatewe ubwoba n’Itsinda ry’ingabo rihuriweho n’Ibihugu bigize EAC rigomba koherezwa kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo irimo n’uyu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yahaye umugisha icyemezo cyo kohereza ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize uyu muryango, muri DRC kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Izindi Nkuru

Uku guha umugisha iki gikorwa byaje bikurikira ibyemezo byari byafatiwe mu Nama ya mbere y’abakuru b’Ibihugu yateranye tariki 21 Mata 2022 igafata iki cyemezo.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu kandi yaje ikurikira iy’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC yateranye tariki 19 Kamena yiga ku mirongo y’uburyo iri tsinda rizatangira inshingano zaryo.

Umutwe wa M23 wari wasohoye itangazo rigira icyo rivuga ku myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yateranye ku wa Mbere, yari yashimye icyemezo gisaba ubutegetsi bwa DRC guhagarika imvugo z’urwanga zikomeje gukwirakwira zisaba abaturage kugirira nabi Abanye-Congo bavuva Ikinyarwanda.

Gusa uyu mutwe ntiwari wigeze ugira icyo uvuga ku ngingo iyireba cyane yavugaga ko imitwe yose iri mu Congo igomba kuva mu bice yafashe ndetse n’iyavugaga ko Abakuru b’Ibihugu bemeje iyoherezwa ry’ingabo zigize iri tsinda.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yabwiye BBC ko badatewe impungenge n’iri tsinda kuko bafite icyo barwanira kandi cyumvikana.

Abajijwe n’Umunyamakuru niba batatewe ubwoba n’izi ngabo zigiye koherezwa kubarandura, Maj Willy Ngoma yagize ati “Ubwoba bw’iki? Bwande? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu, twagira ubwoba bw’iki? Ntabwo.”

Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC barahuye baganira ku iyoherezwa ry’iri tsinda

 

Maj Willy Ngoma uherutse no gutangaza ko nta ngabo zapfa kubakura mu Mujyi wa Bunagana baherutse gufata, muri iki kiganiro yongeye guhakana ko nta bufasha na buto bahabwa n’u Rwanda atsemba ko nta gikoresho na gito bahabwa n’undi muntu uwo ari we wese byumwihariko u Rwanda rubishinjwa, yewe ngo “habe n’urushinge” rudoda imyenda.

Uyu muvugizi wa M23, avuga ko mbere yuko Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bafata imyanzuro nk’iriya bagomba kubanza kumva impamvu uyu mutwe urwana kuko ntakindi wifuza uretse uburenganzira bw’uru ruhande rwakomeje gutoterezwa mu Gihugu cyabo.

Yagize ati “turwana kugira ngo turamuke, turwanira ejo hazaza hafite uburumbuke h’iki gihugu. Kuvuga ko igihugu cyatewe mu gihe bazi impamvu ituma turwana, ibyo ni ukuba indyarya.”

Umutwe wa M23 ukomeje gufata bimwe mu bice byo muri Kivu ya Ruguru, uvuga ko gufata ibi bice bitari biri mu bushake bwawo ahubwo ko byatewe n’igitutu wari ukomeje kotswaho na FARDC idasiba kubagabaho ibitero, ukabifata kugira ngo ubiburizemo.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yatumye u Rwanda na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo bongera kurebana ay’ingwe mu gihe kuva Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora iki Gihugu, umubano w’Ibihugu byombi utarasibye kugenda ugana imbere.

Iki gitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya aho DRC yakunze gushinja u Rwanda ari rwo ruri kurwana na FARDC rwikinze umutaka wa M23 ngo rujye gusahura umutungo w’Iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda utarakunze kuvuga cyane kuri ibi bibazo, mu Kiganiro aherutse kugirana n’Umunyamakuru Zain Verjee wakira Ihuriro rizwi nka Qatar Economic Forum, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi aca hejuru ibibazo by’ukuri biri mu Gihugu cye.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uru ritwazo rwa Perezida Tshisekedi rwo guhimbira u Rwanda ibirego, ari ukwihunza inshingano ze nka Perezida wananiwe gukemura ibibazo yagombye kuba yarakemuke mu buryo bworoshye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru