M23 yahanuye kajugujugu y’intambara ya FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 watangaje ko wahanuye indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’intambara y’Igisirikare cya DRCongo (FARDC) bahanganye mu mirwano.

Itangazo rya M23, ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena, rivuga ko iyi ndege ya FARDC yahanuwe ahagana saa cyenda n’igice (15:30’) zo ku gicamunsi cya none.

Izindi Nkuru

M23 ivuga ko yashwanyaguje iyi ndege ya FARDC yifashishije imbunda yayo ya RPG7 ubwo iyi kajugujugu yari ibagabyeho igitero mu bice bya Kabindi na Tshengereo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, rigira riti “Turaha gasopo ubu bwifatanye bwa FARDC, FDLR na Mai-Mai ko abarwanyi bacu biteguye kurinda ibirindiro byacu.”

Iri tangazo rya M23 risoza ryibutsa ko uyu mutwe ukomeje kwifuza ko ibibazo byakemuka hifashishijwe inzira z’ibiganiro.

Uyu mutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’Iterabwoba na Guverinoma ya DRC, wanakuwe mu mitwe igomba kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa bibera i Nairobi muri Kenya aho bigiye no gusubukurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru