MALI: ONU irasaba amatora aciye mu mucyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kasabye amatora aciye mu mucyo muri Mali ariko kihanangiriza abaherutse guhirika ubutegetsi kutazayagaragaramo.

Biteganyijwe ko amatora yo muri Mali azaba umwaka utaha wa 2021. Ni amatora azaba nyuma y’imyaka ibiri y’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato rikozwe n’igisirikare. Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 nibwo Colonel Assimi Goita yahiritse Perezida wari washyizweho umwaka ushize nabwo nyuma y’irindi hirika ry’ubutegetsi.

Izindi Nkuru

Hashize iminsi micye hashyizweho Guverinoma irimo benshi mu basirikare bagize uruhare muri ’Coup d’etat’ iherutse.

Ibihugu bigize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano byasabye ko hategurwa amatora aciye mu mucyo ariko abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bakayagendera kure.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière yavuze ko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu itegurwa ry’amatora ya Perezida ateganyijwe tariki 22 Gashyantare 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru