MALI: Perezida w’igihugu ku munsi w’irayidi yari yivuganywe n’umugizi wa nabi Imana ikinga akaboko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

AFP, ibiro ntaramakuru by’abafaransa bivuga ko  Perezida Assimi Goita wafashe ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali ku munsi w’irayidi ubwo abasiramu basengaga  mu musigiti munini uri mu murwa i Bamako, umugizi wa nabi witwaje icyuma yashatse kumwica ariko abamurinda bahita batabara.

Perezidansi ya Mali yavuze ko uwaje aje kwica Perezida yarafite uburinzi ,kuri ubu iperereza rikaba rigikomeje.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko aho Perezida yarari hagaragaye amaraso ariko ngo ntihamenyekanye uwakomeretse,icyakora ibiro bya perezida byavuze ko Goita ameze neza ntakibazo afite.

Perezida Assimi Goïta w’imyaka 37 yarahiriye kwicara ku ntebe ya Perezida muri Mali mu kwezi gushize ariko ubutegetsi bwe ntibwavuzweho rumwe kubera uburyo yabufashe.

Muri Kanama 2020, ni bwo Colonel Goïta yayoboye Coup d’etat yasize ikuye ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keita nyuma y’igihe igihugu kirimo imyigaragambyo yo kwijujutira ruswa no kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano byibasiriye iki gihugu kuva mu 2012.

Goïta yahise agirwa Visi Perezida wa Mali muri Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho mu gutegura igihugu kuzasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili bitarenze Gashyantare 2022.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru