Man Utd 1-1 Everton: Ole Gunnar Solskjaer ntiyicuza kuba Ronaldo ataramubanje mu kibuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo ikipe ya Manchester United yanganyaga na Everton mu mukino w’umunsi wakarindwi wa shampiyona y’Abongereza, agashya kabaye muri uyu mukino n’uko kizigenza Cristiano Ronaldo atari mu bakinnyi 11 ba Manchester United, Ole Gunnar Solskajaer umutoza w’iyi kipe ntiyicuza kuri iki cyemezo.

Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 43’ biciye mu gitego cya Anthony Martial, igitego cyaje kwishyurwa na Andros Townsend ku munota wa 65’.

Izindi Nkuru

Sky Sports inafite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’Abongereza ivuga ko ubwo umukino wari urangiye, Cristiano Ronaldo atatinze mu kibuga asuhuzanya na bagenzi be ahubwo ko yahise yikubita n’umujinya mwinshi agana mu rwambariro.

Cristiano Ronaldo always scores, even when team's playing bad: Nemanja  Matic | Sports News,The Indian Express

Cristiano Ronaldo yereka bagenzi be aho bakabaye banyuza umupira

Nyuma nibwo abanyamakuru baje kubaza Ole Gunnar Solskjaer niba ntacyo yicuza ku kuba yarafashe umwanzuro wo kumubanza hanze bikarangira ikipe ibuza amanota atatu y’umunsi.

Asubiza kuri iyi ngingo, Ole Gunnar Solskjaer yateruye agira ati” Oya! Ntabwo mbyicuza na gato kuko buriya ufata ibyemezo by’igihe kirekire binajyanye n’igihe umwaka w’imikino umara. Uba ugomba kumenya uko utwara abakinnyi, ukamenya gucunga imibiri yabo. Haracyari imikino myinshi idutegereje. Ndumva rero umwanzuro nafashe wari ngombwa.”

Press Conference: Ole Gunnar Solskjaer on Maguire, Cavani, Liverpool clash  and more

Ole Gunnar Solskjaer ntiyicuza kuba Ronaldo ataramubanje mu kibuga

Agaruka ku ngingo yo kuba yarafashe umwanzuro wo kubanzamo Edinson Cavani na Anthony Martial nk’abakinnyi bataha izamu, Ole yagize ati “Anthony Martial yabyitwayemo neza, yatsinze igitego cyiza. Edinson (Cavani) nawe mu by’ukuri akeneye iminota myinshi yo gukina kandi byanashobokaga ko yabona igitego. Tugomba gufata iyo myanzuro yose mu gihe nyacyo”

Chelsea's Thomas Tuchel Speaks On Cristiano Ronaldo Ahead of Juventus -  Sports Illustrated Chelsea FC News, Analysis and More

Cristiano Ronaldo yinjiye mu kibuga ku munota wa 55′ nyuma y’iminota 10 Manchester United yishyurwa igitego

Ole Gunnar Solskjaer avuga ko uyu mukino wabagoye mu minota ya nyuma kuko ngo abona ko hari uburyo bwinshi Manchester United yagombaga kubonamo ibitego ariko amahirwe abakinnyi barimo Fred na Ronaldo bitababareye amahire mu kuboneza mu izamu.

Ntabwo akazi gakomeye karangiye kuri Manchester United kuko nyuma y’imikino y’ibihugu, Manchester United izahita isura Leicester, yakire Liverpool, isure Tottenham inakire Manchester City. Manchester United kandi izakina na Atalanta mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League.

Kugeza ubu, Manchester United iri ku mwanya wa kane n’amanota 14mu gihe ikipe ya Chelsea ari iya mbere n’amanota 16 mu mikino irindwi amakipe amaze gukina.

Liverpool yanganyije na Manchester City kuri ubu ni iya kabiri n’amanota 15 mu gihe Manchester City ari iya gatatu n’amanota 14.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru