Manasseh Mutatu Mbeddy yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manasseh Mutatu Mbeddy umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’uko abandi bari bamaze iminsi bakora atarahagera. Ku gicamunsi cy’uyu wa  mbere nibwo uyu musore ukina aca mu mpande ajya imbere yafatanyije n’abandi imyiteguro y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports iteganya gucakirana na Musanze FC mu mukino wa gicuti wo gupima urwego amakipe yombi agezeho mbere y’uko umwaka w’imikino utangira nyirizina tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Izindi Nkuru

Image

Manasseh Mutatu Mbeddy abyigana na Byumvuhore Tresor “Victor Wanyama”

Umukino wa gicuti Musanze FC izakiramo Rayon Sports uzakinirwa kuri sitade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze aho iyi kipe isanzwe ikorera.

Manasseh Mutatu ni umwe mu bakinnyi bakomeye Rayon Sports ifite muri uru rugendo wari utaragera mu myitozo ariko kuri ubu akaba yatangiye akazi. Undi usigaye unategerejwe n’abafana ba Rayon Sports ni Muhire Kevin “Rooney” utaranageze ku kibuga kuri uyu wa mbere.

Image

Masud Juma umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza mu myitozo

Image

Image

Manasseh Mutatu Mbeddy mu myiteguro y’umwaka w’imikino 2021-2022

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru