Marine, Rutsiro na Etincelles FC zakomorewe kwakirira imikino kuri Stade Umuganda hakaza n’abafana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaratangaje ko Minsiteri ya Siporo yemereye amakipe yakirira imikino kuri Stade Umuganda kuhakinira.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryabitangaje ku gicamunci cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa FERWAFA bugira buti “Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.”

FERWAFA ikomeza igira iti “Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.”

Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona izaba mu mupera z’iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y’akarere ka Rubavu.

Mu minsi ishize, Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryasabye amakipe atatu; Marine FC, Rutsiro FC na Etincelles kugaragaza aho agomba kujya akinira imikino yakiriye ngo kuko stade Umuganda yangijwe n’imitingito.

Gusa ubuyobozi bw’aya makipe bwo bwavugaga ko uko stade imeze ubu nta mpungenge zo kuyikiniraho kuko ari na ho aya makipe akorera imyitozo.

Ubuyobozi bw’aya makipe kandi bwari bwandikiye Minisiteri ya Siporo buyisaba kubwira FERWAFA igakuraho icyemezo cyo kutakirira imikino kuri stade Umuganda.

Iki kibazo kandi cyanatumye hari imikino isubikwa irimo uwagombaga guhuza APR FC na Etincelles n’uwo Marine FC yagombaga kwakiramo Mukura FC tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru