Mashami Vincent avuga ko hari uwamwiyitiriye kuri Twitter uri gusubizanya n’ababajwe n’umusaruro w’Amavubi Stars

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi Stars avuga ko kuri ubu hari umuntu utazwi wamwiyitiriye ku rubuga mpuzamahanga rwa twitter akaba ari guterana amagambo n’ababajwe n’uko Uganda yatsinze u Rwanda igitego 1-0 kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali.

Kuwa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo u Rwanda rwatsinzwe na Uganda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022. Abanyarwanda bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda batewe n’uyu musaruro.

Izindi Nkuru

Nyuma gato nibwo habonetse umuntu ukoresha amazina ya Mashami Vincent wasubizaga buri umwe wese wagize icyo avuga ku myitwarire y’Amavubi Stars.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021 nibwo Mashami nyirizina yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ibyanditswe mu izina rye byose yitandukanyije nabyo kuko urubuga rwe rusanzwe ruzwi.

Magingo aya, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri i Kampala muri Uganda aho biteganyijwe ko icakirana na Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri sitade ya St Marry’s Kitende.

Mu itsinda rya gatanu (E) ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rurimo n’amanota abiri (2) mu gihe Uganda kuri ubu ifite amanita atanu. Mali ifite amanita arindwi inayoboye itsinda.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru