Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bitegura Uganda barimo 4 ba APR FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi Stars yahamagaye abakinnyi 36 bagomba gutangira imyiteguro y’umukino wa Uganda Cranes uteganyijwe  kuwa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali.

Umukino w’u Rwanda na Uganda Cranes uzaba ari uw’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Izindi Nkuru

CHAN 2020: Rwanda, Uganda To Challenge Champion Morocco As Group C Gets Underway – KT PRESS

Amavubi Stars azahura na Uganda Cranes mu buryo bukurikiranye

U Rwanda na Uganda babana mu itsinda rya gatanu (E) kimwe na Mali cyo kimwe na Mali. U Rwanda rufite inota rimwe rwakuye ku mukino rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1 nyuma yo kuba bari batsinzwe na Mali i Agadir muri Morocco.

Mu bakinnyi 36 Mashami Vincent yahamagaye harabonekamo abakinnyi bane gusa ba APR FC, umubare muto ugereranyije n’imyaka itambutse kuko waangaga iyi kipe yiganza cyane mu rutonde.

Abakinnyi bane ba APR FC bahamagawe bayoboye na Ombolenga Fitina, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo Kato Samuel Nemeyimana uheruka gusinya muri Bugesera FC avuye muri KCCA FC.

Ikipe ya Rayon Sports ifitemo abakinnyi batatu (3) aribo; Nishimwe Blaise, Niyigena Clement na Isaac Nsengiyumva uheruka kuyinjiramo avuye muri Vipers SC yo muri Uganda.

Ikipe ya Police FC ifitemo abakinnyi batandatu: Habarurema Gahungu Emmanuel (GK), Eric Rutanga, Martin Fabrice Twizeyimana, Onesme Twizerimana, Nshuti Dominique Savio na Hakizimana Muhadjiri.

AS Kigali iri mu marushanwa ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022 ifitemo abakinnyi batanu; Ntwari Fiacre (GK), Rukundo Dennis, Niyonzima Olivier Sefu, Niyonzima Haruna, Niyibizi Ramadhan.

Mu bakinnyi 36 kandi bahamagawe harimo abakinnyi batatu badafite amakipe babarizwamo. Abo ni Emery Bayisenge, Muhire Kevin na Ndayishimiye Eric Bakame.

Image

Abakinnyi bose bahamagawe na Mashami Vincent

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru