Masoro: Inkongi yibasiye uruganda rwarimo abakozi bakizwa n’amaguru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, inkongi y’umuriro yibasiye rumwe mu nganda ziherereye mu cyanya cyazo i Masoro mu Karere ka Gasabo, yangiza ibikoresho byari birimo mu gihe abakozi barimo bo bahise basohoka.

Uru ruganda rukora amarangi ruzwi nka Iyaga Plus rwibasiwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita z’ijoro ubwo abakozi bari mu kazi.

Izindi Nkuru

Umwe mu bakozi b’uru ruganda yavuze ko ubwo iriya nkongi yazaga, hari harimo abakozi bakarwana no gukiza amagara ariko banagerageza kuzimya bifashishije kizimyamoto za ruriya ruganda.

Yagize ati “Twahise dusohoka twiruka ku buryo ibikoresho byacu byahiye ahubwo buri muntu yasohokanye ibyo yari yambaye gusa. Ibikoresho byose byahiriyemo n’imodoka z’abakozi.”

Inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza ku cyateye iriya nkongi y’umuriro yangije byinshi ndetse n’agaciro k’ibyahiriyemo ntikaramenyekana.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru