Meddy yasohoye indirimbo igaragaramo umugore we mu bihe byaranze ubukwe bwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard, Meddy, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye indirimbo nshya yise ‘My Vow’ akoresheje amashusho yafatiwe mu bukwe bwe na Mimi baherutse kurushinga.

Ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho uyu muhanzi aba yizeza umukunzi we ko bazakundana ubuziraherezo.

Izindi Nkuru

Video: Umuhanzi Meddy yateye ivi asaba wa mukobwa bakundana ko yamubera umugore - YouTube

Meddy yasohoye indirimbo nshya igararagaramo umugore we mu bihe byaranze ubukwe bwabo

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki kuko mu masaha icyenda imaze igiye ku rubuga rwa Youtube, abarenga ibihumbi ijana bari bamaze kuyireba.

‘My Vow’ ni indirimbo Meddy asohoye nyuma y’amezi umunani asohoye iyitwa ‘Caroline’ nayo yaciye ibintu mu bakurikirana umuziki w’uyu muhanzi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya ya Meddy yakozweho na Madebeats afatanyije na Lick Lick.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru