Menya impamvu yatumye uruzinduko rwa Papa Francis muri DRCongo rusubikwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y’Epfo mu kwezi gutaha.

Ibiro bya Papa i Vatican byatangaje iby’isubikwa ry’uru ruzinduko, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho byavuze ko Papa yasubitse uru ruzinduko kubera ikibazo afite cy’imitsi yo mu ivi.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni mu itangazo rye, yagize ati “Ku busabe bw’abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n’ikibazo afite mu Ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.”

Byari biteganyijwe ko uru rugendo rwari kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022, rukaba ruzasubukurwa ku itariki izatangazwa nyuma.

Papa Francis w’imyaka 85 asanzwe afite ikibazo mu ivi ry’iburyo  aho mu minsi micye ishize yakunze kugaragara acumbagira.

Mu kwezi gushize yagaragaye agenda mu kagare  k’abarwayi ubwo yongeraga kugaragara bwa mbere mu ruhame.

Yasubitse ingendo ndetse n’ibindi bikorwa yari afite birimo urwo yagombaga kugirira mu Lebanon muri uku kwezi kwa Kamena ariko Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatulika biracyateganya urugendo afite muri Canada mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Uru ruzinduko yagombaga kugirira muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga kuruhera i Juba muri Sudani y’Epfo akahava yerecyeza muri DRCongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru