Menya uko umwana w’Umuhanzi akaba n’Umupasiteri wo mu Rwanda yaburiye ku ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’imyaka 10 w’umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na Pasiteri, Gabriel Ngamije wamaze amasaha 15 yabuze akaza kuboneka, hasobanuwe uburyo byagenze ngo aburire ku ishuri n’uburyo yabonetse.

Uyu mwana w’umuhungu witwa Gani Decklan Ngamije, asanzwe yiga ku Ishuri rya Glory Academy, akaba yari yabuze avuye ku ishuri, bivugwa ko yari yajyanywe n’abana bo ku muhanda, bamubwira ko bajye kwidumbaguza mu mugenzi wa Nyabugogo.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro Gabriel Ngamije yagiranye n’igitangazamakuru The New Times, yavuze ko uyu mwana yaje kuboneka nyuma y’amasaha 15 yabuze.

Yagize ati “Turashimira umuryango ndetse n’inshuti batambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Umuryango wamubonye wahamagaye ababyeyi be.”

Ngamije usanzwe ari umuyobozi w’Itorero rizwi Christocentric Worship Ministry, yavuze ko umwana asanzwe ava mu rugo mu gitondo agataha ku mugoroba saa kumi n’imwe.

Ati “Ariko kuri iyi nshuro, yari yavuye ku ishuri saa munani, aza kwisanga ahantu atazi. Biza kurangira ari kwambuka umugenzi wa Nyabugogo ari no koga.”

Yakomeje avuga ko “mu nzira yahuye n’abandi bana bamwambuye imyambaro. Nubwo twamusanze ahantu hadakwiriye, turishimira ko Imana yamurinze ntagire ibibazo bimubaho cyangwa ngo akomereke.”

Uyu mubyeyi yaboneyeho kugira inama abandi babyeyi, ati “Tugomba gukurikirana umutekano w’abana bacu ku ishuri ndetse n’abashinzwe umutekano bagakurikirana. Nk’ibyabaye ku muhungu wacu, biratwereya ko yashoboraga kuva ku ishuri ariko bikamenywa n’ushinzwe umutekano.”

Uyu mubyeyi kandi yaboneyeho gushimira inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku mikoranire yabayeho kugira ngo uyu mwana wabo aboneke.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru