Micho Milutin umutoza wa Uganda Cranes yahamagaye abakinnyi 33 bagomba gutangira kwitegura u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Micho Milutin Sredojevic umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) yahamagaye abakinnyi 33 bagomba gutangira imyiteguro y’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uganda Cranes iritegura imikino ibiri ikurikiranye bazahuramo n’u Rwanda mu mikino y’itsinda rya gatanu (E) babanamo na Mali kimwe na Kenya.

Izindi Nkuru

Uganda iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.

Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.

Mu bakinnyi 33 Micho yahamagaye ntabwo harimo abakina hanze kuko bateganya ko bazabanza gupima bakina imbere mu gihugu bityo abavuyemo bagatanga umwanya ku bakinnyi bakomeye bakina hanze.

Davis Kasirye rutahizamu uheruka gusinya muri KCCA FC avuye muiri UPDF FC akaba yaranabaye muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi 33 Micho Milutin yahaye umwanya.

Dore abakinnyi 33 Micho yahamagaye:

Abanyezamu: Mutakubwa Joel (Express FC), Alionzi Nafian (URA FC), Tamale Simon (SoltiloBright Stars FC)

Abakina inyuma: Willa Paul (Vipers SC), Wafula Innocent (KCCA FC), Mandela Ashraf (URA FC), Achai Herbert (KCCA FC) , Kayondo Aziz (Vipers SC), Kaddu George (Wakiso Giants FC), Walusimbi Enock (Express FC), Iguma Denis (KCCA FC), Najib Fesali (URAFC), Mulondo Livingstone (Vipers SC), Waswa Geofrey (KCCA FC), Ramadan Musa (KCCA FC)

Abakina hagati: Byaruhanga Bobosi (Vipers SC), Mbowa Patrick (URA FC), Kakooza Mahad (Express FC),  Wamana Ibrahim (UPDF), Kagimu Shafik(URA FC), Bagole David (Vipers SC), Karisa Milton (Vipers SC), Mato Rogers, Ojera Joackim (URA FC), Poloto Julius (KCCA FC), Orit Ibrahim (Vipers SC), Kizza Martin (Express FC)

Abataha izamu: Sentamu Yunus (Vipers SC), Mukwala Stephen (URA FC), Rwothomio Cromwell (URA FC), Anaku Sadat (KCCA FC), Aheebwa Brian (KCCA FC), Kasirye Davis (KCCA FC)

 

 

 

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru