MINISANTE yahumurije Abaturarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda igira ibyo ibasaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abaturarwanda kwirinda kugirira zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola nyuma yuko gitangajwe mu Karere ka Mubende mu Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abaturarwanda ko icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda ariko ko bakwiye kwitwararika kugira ngo kitazahagera dore ko giherutse kugaragara muri Uganda.

Izindi Nkuru

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2020 nyuma y’iminsi ibiri Guverinoma ya Uganda yemeje ko muri iki Gihugu hagaragaye icyorezo cya Ebola ndetse cyanahitanye umuntu wa mbere.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije avuga ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ziri gukorana mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyakwirakwira kikagera mu Rwanda.

Yagize ati “Dufatanyije n’izindi nzego, turi gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu Bihugu duturanye, cyane cyane mu Gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yo mu Gihugu cya Uganda, dukomeje gukaza ingamba zo kwirinda ku mipaka, ku kibuga cy’indege ndetse n’imbere mu Gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Ebola, yaboneyeho kugira ibyo ibasaba birimo “kwirinda kugirira ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola.”

Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko buri Muturarwanda agomba “kwirinda kwakira abaturutse ahavuzwe iki cyorezo (Mubende) kandi bagatanga amakuru mu gihe bamenye aho bari mu Gihugu.”

Ministeri y’Ubuzima ikomeza yibutsa Abaturarwanda bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo umuriro, kurwara umutwe no kuribwa mu ngingo, ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima hakozwe byinshi byo gukumira icyorezo cya Ebola.

Bimwe mu byakozwe harimo kugeza urukingo rwa Ebola ku bantu basaga ibihumbi 200 biganjemo abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru