Miss Naomie yasekeje abantu baratembagara ubwo yashimaga Imana mu rusengero akanyuzamo agakubita akavugirizo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashusho agaragaza Miss Nishimwe Naomie ari gushima Imana mu itorero, anyuzamo akabatera urwenya akanakubita akavugirizo, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Agace k’amashusho yafatiwe mu rusengero, kagaragaza Miss Naomie ari ku ruhimbi imbere y’abakristu ashima Imana.

Izindi Nkuru

Muri uko gushimana Imana, avuga ko yagiye imukorera ibitangaza bidasanzwe kuko yabaga afite inshingano nyinshi zamusabaga ubushobozi bw’amafaranga ariko ku bw’amahirwe akayabona.

Ati “Nishyuriraga umuntu amafaranga y’ishuri kandi mu byukuri sinzi ahantu nakuraga amafaranga, kuko iyo umuntu ahembwe agira utuntu twinshi, akishyuraaa agasanga asigaranye amafaranga angahe …byuuuuu [akubita akavugirizo agaragaza ko amafaranga ahita ashira].”

Abakritsu bari bateraniye mu rusengero bahise basekera icyarimwe, na we akomeza agira ati “kuri njye ntabwo nzi ahantu nakuraga amafaranga, ariko Imana yaranshoboje akaba yararangije muri uyu mwaka.”

Uyu mukobwa watsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, akomeza ashima Imana nubundi akoresheje imvugo zuzuye urwenya.

Akomeza avuga ko no mu bizwi nko gutanga icyacumi, na bwo yagiye ahura n’imbogamizi kuko mu mushahara yabonaga yibazaga ukuntu akuramo iryo turo ry’Imana akanuzuza izindi nshingano zimusaba amafaranga, bikamushobera.

Ati “Ariko njyewe nabonaga amafanga, umhuuuu [nabwo abakristu barongera baraseka] nkabwira Imana ngo ‘Mana nawe urabibona ibivamo, amafaranga arashize, agiye he?’…nkabwira Imana nti ‘reka nguheho macye [bongera guseka] ukundi kwezi nzayongeraho noneho nyakube’ muri macye nkiguriza nkabwira Imana nti ‘nguriza amafaranga’.”

Yakomeje avuga ko hari n’irindi jwi ryazaga rigasa nk’aho rimuca intege ku gutanga icya cumi, ati “noneho nkumva umutima urambwiye ngo ‘ese uzi ko aya mafaranga ubona ari akazi Imana yaguhaye ngo ujye ubasha gukemura utubazo twawe?’.”

Aya masengesho, yari yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry ndetse n’umukinnyi wa ruhago Danny Usengimana, yari yabereye mu rusengero rw’itorero Noble Family Church riyoborwa n’umupasiteri umaze kubaka izina Apotre Migone Kabera.

Agace k’amashusho yafatiwe muri aya masengesho, kagaragaza Miss Naomie ari gushima Imana, gakomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za bamwe bashimishijwe n’uburyo uyu mukobwa yakoreshaga imvugo zisekeje ari no gutanga ubutumwa bukomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru