Mme J.Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurandura Kanseri y’Umura nubwo batayirwara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

*Yagaragaje ko u Rwanda rwarenze intego ya UN yo gukingira abakobwa nibura 90% bari munsi y’imyaka 15

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo abagabo batarwara kanseri y’inkondo y’umura ariko bashobora kugira uruhare mu rugamba rwo kuyirandura, abasaba gufasha abagore na bashiki babo mu bikorwa bigamije guca burundu iyi ndwara ihitana abagore batari bacye.

Izindi Nkuru

Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yigaga ku kurandura Kanseri y’Inkondo y’umura yibasira ab’igitsinagore, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Madamu Jeannete Kagame yagarutse ku ntego Isi yihaye yo kurandura iyi kanseri binyuze mu bikorwa byo gukingira abana b’abakobwa ndetse no gusuzuma abagore.

Yavuze ko kuva muri 2015, mu Rwanda hamaze gusuzumwa abari n’abategarugori barenga ibihumbi 170 barasuzumwe.

Ati “Nizeye kandi ko mu gihe nk’iki umwaka utaha iyi mibare izaba yariyongere binyuze mu bafatanyabikorwa bashya bityo tukarushaho kongera umuvuduko.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwarenze intego z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yavugaga ko nibura 90% y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bagomba kuba bakingiwe iriya Kanseri mu buryo bwuzuye.

Ati “Intego ikomeye nk’iyi kuyigeraho bisaba imbaraga n’ubushake bw’abagabo n’abagore, ntabwo iyi ntego twayigeraho mu gihe cyose abagore bakomeza kwikorera uyu mutwaro bonyine.”

Yakomeje agira ati “Ndongera guhamagarira bagenzi bacu b’abagabo kwifatanya natwe muri uru rugamba.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuva muri 2011 abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bakingiwe batigeze bajya munsi ya 90%.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru