Monastir yegukanye irushanwa rya BAL 2022

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.

Wari umukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL 2021 aho US Monastir yo muri Tunisia yari yasezereye Zamalek muri 1/2 yahuraga na Petro de Luanda yo muri Angola yo yari yasezereye FAP muri 1/2.

Izindi Nkuru

US Monastir yari yageze ku mukino wa nyuma muri 2021 ikaza gutsindwa na Zamalek, yatangiye nabi umukino w’uyu munsi nubwo yatsinze Petro agace ka mbere ku manota 18-17.

Ibifashijwemo n’abasore barimo Lukeny na Yannick Moreira, Petro yegukanye agace ka kabiri ku manota 23-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 40 ya Petro kuri 33 ya US Monastir.

US Monastir yaje mu gace ka gatatu yakangutse maze mu manota 7 yarushwaga ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 5, aka gace yagatsinze ku manota 24-19 bihita biba 59 kuri 57.

US Monastir yari yamaze kwinjira mu mukino, ntabwo byayisabye iminota myinshi y’agace ka kane aho yahise ikuramo aya manota yari arimo batangira kugendana.

Petro yaje gutakaza umukino mu minota 3 ya nyuma maze abarimo, Firas Lahyani, Ater James Majok na Michael Andre Dixon bafasha US Monastir kuyobora umukino baje no gutsinda aka gace ku manota 26-13. US Monastir yahise yegukana iki gikombe ku manota 83-72.

Lukeny Gonçalves wa Petro Atletico ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 28, ni mu gihe Firas Lahyani na Michael Andre Dixon ba US Monastir buri umwe yatsinze amanota 21.

Michael Andre Dixon wa US Monastir kandi ni na we waje kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

Umukino w’umwanya wa 3 wabaye ejo, Zamalek ni yo yawegukanye itsinze FAP amanota 97-74.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru