Mu nama ya mbere yahuje ubuyobozi bwa University of Global Health Equity (UGHE), Madamu Jeannette Kagame yagarutse mu masomo bigishijwe na 2020

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 nibwo hateranye inama ya mbere yahuje Inama ngishwanama ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Madame Jeannette Kagame uri mu nama y’ubuyobozi bukuru yagarutse ku masomo abagize iyi kaminuza bigishijwe n’umwaka wa 2020 watangira n’icyorezo cya COVID-19 ariko kugeza ubu bakaba bagihagaze kigabo.

Mu ijambo yagejeje ku bari mu nama, Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Paul Kagame) yagize ati “Ndakomeza kubakangurira kugira umurava wo gushaka inzira nshya yanyuzwamo umuyoboro wo gukomeza inzira igororotse iganisha mu kubungabunga ubuzima kuko 2020 yatwigishije amasomo menshi y’uburyo turi umuryango mwiza mpuzamahanga, bitari ibyo ntabwo twabasha kurenga umutaru”

Izindi Nkuru

UGHE ni kaminuza ifasha mu gutoza urubyiruko rw’ejo hazaza kuzavamo abanyamwuga bazatanga imbaraga mu kwita ku buzima bw’abatuye umugabane wa Afurika n’ahandi hose ku isi ahanini bita cyane ku badafite kivurira. Nyuma y’uko hahanzwe ikiswe AAB, byagaragaye UGHE akazi ikora gashyingiye mu kwita ku mugabane imbona nkubone hitawe ku bumenyi n’ubunararibonye bw’abayobozi ba Afurika nk’uko Prof.Senait Fisseha yabigarutseho mu ijambo rye.

Prof.Senait Fisseha ni umuyobozi wungirije mu nama ngishwanama ya University of Global Health Equity (UGHE) muri Afurika.

Agaruka ku mpamvu iyi kaminuza mpuzamahanga iri mu Rwanda, Prof.Senait Fisseha kandi yavuze ko bitabaye ku nw’impanuka ahubwo ko ari urugero rwiza rwo kugira ngo n’abandi bizababera urugero rutari ku Rwanda gusa ahubwo na Afurika yose.

Kagame Recycled Nyiramongi Who Is Now Effectively Deputy President – La Liberté

Madamu Jeannette Kagame uri mu nama ngishwanama ya UGHE yagarutse ku masomo akomeye basigiwe n’umwaka wa 2020

Muri iyi nama, abagize inama y’ubutegetsi bwa UGHE bemeye ko kandi izafasha mu guhuriza hamwe imbaraga n’ibitecyerezo by’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ndetse n’abayobozi mu by’ubuzima ndetse n’abandi babarizwa mu bindi bice birimo abayobora gahunda zo kwimakaza umuco w’uburinganire, ubumenyi bw’isi ndetse n’abandi bafite aho bahurira na gahunda zo gufasha mu bijyanye no kwita ku itera mbere ry’ikiremwa muntu.

Prof. Agnes Binagwaho, Vice- Chancellor wa University of Global Health Equity yavuze ko inama nk’izi zizakomeza kuba kugira ngo zirusheho kurebera hamwe iby’ihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo iyi kaminuza ikomeze gutanga uburezi buzafasha mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyafurika.

Image

Abagize ubuyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru