Mugisha Samuel kapiteni w’ikipe y’igihugu yatawe muri yombi na RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Mugisha Samuel,  aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

 

Yagize ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryacyeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.’’

 

Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru