Muhanga: Abacururiza mu isoko rishya ngo buri kwezi bakwa 30.000Frw adafitiwe ibisobanuro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rishya rya Muhanga, bavuga ko buri kwezi bakwa ibihumbi 30 Frw kuri buri mucuruzi kandi batarigeze bayabwirwa mbere yo gutangira gukorera muri ririya soko.

Aba bacuruzi bavuga ko bagitangira gukorera muri ririya soko, bababwiye ko umuryango umwe ukodeshwa ibihumbi 150 Frw ubundi bakishyira hamwe ngo bajye bakodesha umuryango.

Izindi Nkuru

Icyakora ngo nyuma byaje guhinduka kuko nyuma yo gutangira gucuruza, buri mucuruzi yakwa ibihumbi 30 Frw by’ubukode bw’ikibanza ku buryo babona ari uburiganya bakorerwa.

Nk’aho bishyize hamwe ari 12, bavuga ko bagakwiye kuba bishyura 12 500 Frw kuri buri muntu, ariko ngo buri mucuruzi yishyuzwa 30 000 Frw.

Umwe muri bo ati “Turibaza ngo ayo mafaranga ni ay’iki?”

Mugenzi we na we yagize ati “Baraturyamira bagatuma tudatera imbere,kuko ibihumbi 30 ku kwezi ni menshi kandi nta bakiriya tunabona, ese kuki batareka ngo duteranye ibihumbi 150 nk’uko twaje batubwira ko umuryango tugiyemo ari ko ukodeshwa?”

Binjiyemo bababwira ko umuryango umwe kuwukodesha ari 150 000 Frw

Hari undi na we wagize ati “Reba nta kintu dufite kubera ko n’igishoro twakiriye bitewe n’abadukodesha umurengera, rwose ni akarengane tugirirwa.”

Umuobozi w’iri soko wungirije, Gashuti Appolinaire atera utwatsi iby’amakuru y’uko umuryango umwe ukodeshwa ibihumbi 150 Frw akavuga ko ko ariya makuru ashobora kuba yaratanzwe n’abacuruzi bagenzi babo bababeshya kugira ngo bazaze bafatanye.

Ati “Nta muryango w’ibihumbi 150 ukoreramo abantu benshi dufite, dufite uw’ibihumbi 300 kandi nabwo ntituvuga ngo abarimo bayateranye yuzure, kuko hari ahari batatu bane cyangwa batandatu kandi tubasaba ko bishyura ibihumbi 30 buri umwe, kandi urumva ko ibihumbi 300 bitageramo.”

Ubwo iri soko ryari rimaze amezi ane ryuzuye ryajyaga gufungura imiryango, Urwego rw’abikorera rwari rwabwiye itangazamakuru ko icyumba kimwe nibura kizakodeshwa amafaranga ibihumbi 200 Frw ariko abagikoreramo bagafatanya kukishyura ku buryo cyakorerwamo nk’abantu 12, umwe akishyura hagati y’ibihumbi 20frw na 30frw.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru