Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya mu karere ka Muhanga barinubira ibihano bahabwa n’ubuyozi bw’iri shuri birimo kwamburwa amakayi,  gukubitwa no gukoreshwa ibihano by’igihe kirekire. Ubuyobozi bw’ikigo  buvuga ko ibyo aibyo abanyeshuri bavuga Atari byo.

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya  batashatse ko dutangaza imyirondoro y’abo kubw’impamvu z’umutekano wabo, babwiye RadioTv10 ko iyo bakererewe ubuyobozi bw’iki kigo bubambura amakayi ubundi bukabahanisha ibihano birimo gukoropa ubwiherero icyumweru cyose, cyarangira bakabona gusubbizwa amakaye.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati”  bikunda kubaho cyane nk’iyo abanyeshuri bakererewe niho bakunda kuduha icyo gihano, bakadupfukamisha bagafata ibikapu  byacu bakabishira mu biro.”

Uyu munyeshuri kimwe na bagenzi be bandi bavuga ko bagiye bafatirwa mu ikosa ryo gukerererwa bakamburwa amakayi yabo ubundi bagahabwa ibihano byo gukoropa ubwiherero mu gihe cyingana n’icyumweru cyose badakandigira mu ishuri ndetse batanabona uko basubiramo amasomo kuko amakayi yabo baba bayambuwe.

Aba banyeshuri kandi banavuga ko Atari ibyo gusa ahubwo bajya banakubitirwa  mu biro by’umuyobozi w’ikigo bashinze inkokora banafashe ku matwi.

Ndindabahizi Protogène umuyobozi w’iri shuri avuga ko abo banyeshuri  babeshya ko nta munyeshuri baha ibihano by’icyumweru cyose  ahubwo ko hari abahora bahanwa kubera guhora bakosa.

Daniel Habyarimana ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga we avuga ko yumva ibyo bidashoboka ko hari umuyobozi w’ikigo wakwambura abana amakayi, gusa akavuga ko ibijyanye no kuba umwana yahabwa igihano runaka bijyendana na gahunda z’ikigo mu rwego rwo gukosora no kugarura abana mu murongo.

Icyi kigo kandi mu minsi yashize ni nacyo RadioTV10 yari yasanzeho abana basohorwamu bizami bamwe ngo kubera ko bafite imisatsi abandi bazira ko hari amafaranga asabwa ku ishuri batari bishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru