Muhanga: Bahawe Telephone babwirwa ko ari inkunga none barasabwa kwishyura akayabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyamuryango ba koperative Kiaberi ikorera ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori mu gishanga cya Rugeramigozi giherereye mu karere ka Muhanga, binubira Telefoni bahawe babwirwa ko ari ubuntu ariko ngo nyuma bakaza kubwirwa ko bazajya bazishyura buri kwezi.

Ubwo umunyamakuru wa Radio&Tv10 yageraga muri Rugeramigozi, aba bahinzi bamubwiye uko byagenze bajya kuzihabwa.

Izindi Nkuru

Uwera Angelique yagize ati” Twari turimo guhinga bisanzwe baratubwira ngo nitwitwaze indangamuntu batuzaniye telefoni z’ubuntu”.

Image

Abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramigozi ntibumva neza gahunda ya telefoni bahawe

Naho Yankurije Epiphanie we yagize ati” bari batubwiye ngo ni inkunga barangije baratubwira ngo tuzajya twishyura amafaranga”

Aba bahinzi bavuga ko babwiwe ko Telephone nini ubundi babona yagakwiye kwishyurwa nk’ibihumbi 40rwf abahinzi bazajya bayishyura ibihumbi 120 naho intoya z’udutushi bo bavuga ko zikwiye kwishyurwa atarenze ibihumbi 12 ngo zizajya zishyurwa amafaranga ibihumbi 72.

Aba bahinzi babwirwa ko impamvu bazishyura menshi ngo ari uko bazajya bahabwa ama inite ya 3000 cg 5000 bya buri kwezi mu gihe cy’ingana n’imyaka ibiri bitewe n’ubwoko bwa telrphone umuhinzi yafashe. Gusa abahinzi ntibabikozwa .

Hitumukiza Joseph umuyobozi wa Cooperative Kiaberi  yemereye umunyamakuru wa RadioTv0 ko koko bajya gutanga izo telephone batigeze babiteguza abanyamuryango kuko ngo zaje bari muri guma mu rugo. Gusa yemera ko nk’uko abahinzi babivuga biriya biciro bihanitse bityo ngo basabye sosiyete y’itumanaho yatanze izo telephone kuza ikiyumvikanira n’abanyamuryango.

Image

Image

Igishanga cya Rugeramigozi gihingwamo umuceri n’ibigori

Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa Sosiyete y’itumanaho yatanze izi telephone ariko ntiyitaba telephone.

Ubwo aba banyamuryango bazaba bumvikanye na Companyi y’itumanaho yabahaye aya materephone ari nayo ibagurisha ama inite bayakoreshamo , tuzongere tubegere tubabaze niba ibiciro bihanitse binubiraga hari icyo byahindutseho.

Inkuru ya Sindiheba Yussuf/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru