MUHANGA: Hari abanyeshuri birukanwe mu kizamini bazira umusatsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe  Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) itemera  ko hagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini kubera kubura amafaranga y’ishuri cyangwa se izindi mpamvu, mu karere ka Muhanga bo birukanwe bazira kutiyogoshesha.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Radio Tv10 yageze mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya, ikigo giherereye mu karere ka Muhanga yasanze  hari abanyeshuri bari hanze mu gihe bagenzi babo  bakora ibizami  ku mpamvu bavuga ko ngo zatewe no kutiyogoshesha umusatsi.

Izindi Nkuru

Abaganiriye na Radio Tv10 bari hanze y’ishuri bavuze  ko ataribo banze gukora ibizamini ahubwo ngo bategetswe kubisohokamo. Ni igikorwa bagaragaza ko batishimiye.

Umwe muri abo yagize ati:”Nk’ubu nkanjye ndi hano kandi abandi twigana bari mu bizamini, yaje (Directeur) atwambura impapuro twakoreragaho ibizamini ngo tujye kwiyogoshesha.”

Mugenzi we yabwiye RadioTv10 ko we yirukanwe kubera kudakuramo umupira yategetswe gukuramo wo kwifubika.

Ndindabahizi Protogène umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Munyinya yabwiye RADIOTV10  ko abanyeshuri bari bamaze igihe kinini bababwira kwiyogoshesha bakinangira gusa kuri uyu munsi ngo bari bagamije ko bacyemura icyo kibazo bakagaruka mu kizamini.

Ati:”Mu by’ukuri ntabwo ari ukubirukana ahubwo twifuzaga ko bacyemura ibyo twababwiye bakagaruka mu kizamini, ntabwo twari tugamije kubirukana mu kizamini’

RADIOTV10 yashatse  kumenya niba kuba umunyeshuri atiyogoshesheje biri mu bishobora gutuma abuzwa amahirwe yo gukora ibizami bityo tubaza  Habyarimana Daniel ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga icyo abitecyerezaho.

Mu butumwa bugufi yatwandikiye yagize ati”  Nta mwana n’umwe wemerewe kuvutswa uburenganzira bwo gukora ikizamini ku bw’amakosa nk’ayo yoroheje, rero birakurikiranwa nidusanga ariko biri gukorwa bihite bikosorwa kandi abatarakoze ikizamini bazagihabwa.”

Gusa n’ubwo mu kigo cya Munyinya byifashe bityo  Minisiteri y’uburezi yakunze gutanga imbwirwaruhame zivuga ko ntamunyeshuri ugomba kwirukanwa ku ishuri by’umwihariko mu gihe ari mu bizamini.

Gusa abarezi nabo ntibahwema kugaragaza ko hari ubwo abanyeshuri babananira bagafata imyanzuro yo kubacyaha bikavamo ingaruka zitari nziza ariko zose zikagaruka ku munyeshuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru