Muhire Kevin yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports ahahurira na Youssef & Ayoub

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo nibwo Muhire Kevin umaze iminsi atumvikana neza n’iyi kipe muri gahunda yo kongera amasezerano, yagaragaye akorana n’abandi imyitozo muri gahunda yo kwitegura imikino ya gicuti, urugendo rugana mu kwitegura shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga ndetse unashobora gukina asatira izamu ava mu mpande, yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyiye Rayon Sports ariko bigeze ku murongo wo kuba yasinya andi masezerano hazamo kuba iyi kipe itari kubona amafaranga umukinnyi abasaba mu myaka ibiri bamwifuza nk’umukino wabo.Image

Izindi Nkuru

Image

Muhire Kevin mu myitozo ya Rayon Sports y’uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri rero, amakuru ahari n’uko impande zombi zaba zigeze aheza mu kumvikana icyakorwa kugira ngo akomeze akinire iyi kipe iheruka igikombe cya  shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019.

Uretse Muhire Kevin watumye abafana ba Rayon Sports bongera kwishima ko ikipe iri mu nzira iboneye yo kwiyubaka, imyitozo ya Rayon Sports kandi yagaragayemo abakinnyi babiri batijwe na Raja Casablanca biciye muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’amakipe yombi.

Ait Lahssaine Ayoub umunya-Morocco w’imyaka 21 wakuriye muri Raja Casablanca ikina icyiciro cya mbere muri muri iki gihugu, azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2021-2022. Akaba akina hagati mu kibuga.

Undi mukinnyi uzava muri Raja atizwa muri Rayon Sports ni rutahizamu, Rharb Youssef  w’imyaka 21 nawe uzaba ari undi mukinnyi uzafasha mu gushaka ibitego.

ImageRharb Youssef  w’imyaka 21 intizanyo ya Raja muri Rayon Sports

Imageit Lahssaine Ayoub umunya-Morocco w’imyaka 21 ni indi ntizanyo ya Raja muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti uzakinirwa ku kibuga cya Kicukiro guhera saa yine z’igitondo (10h00′). Rayon Sports yatangiye imikino ya gicuti itsinda Musanze FC igitego 1-0 mbere yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru