Mukunzi Yannick  ashobora kumara igihe kirekire hanze y’ikibuga nyuma yo kugira icyibazo cy’imvune

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden, Yannick Mukunzi azamara igihe kinini hanze y’ikibuga nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu mukino batsinzwemo na Täby FC.

 

Izindi Nkuru

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikipe ya Sandvikesn IF yari yasuye Täby FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’iki gihugu mu cyiciro cya kabiri, warangiye Sandvikens IF itsinzwe 3-1.

 

Yannick Mukunzi wari wabanje mu kibuga yaje kuvamo ku munota wa 19 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

 

Uyu musore akaba yarakuwe mu kibuga ahita yihutanwa mu bitaro bya Gävle aho yanyujijwe mu cyuma basanga agomba kubagwa aho azabagwa mu byumweru bibiri biri imbere.

 

Iyi kipe ikaba yatangaje ko ibabajwe cyane no gutakaza uyu mukinnyi mu gihe kinini kuko imvune ye ikomeye.

 

Ati “Imvune Yannick Mukunzi yagize ku mukino wa Täby irakomeye cyane. Yannick yajyanywe mu bitaro bya Gävle ku wa Gatandatu ni njoro, yanyujijwe mu cyuma akaba azabagwa mu byumweru bibiri, nyuma y’ibyo azategereza igihe kinini cyo gukira kugira ngo yongere gukina umupira na none.”

 

Bifurije uyu mukinnyi gukira vuba ndetse ko bazamukumbura mu kibuga ndetse ko bazagorwa mu mikino bazakina batamufite.

 

Iyi mvune ya Yannick Mukunzi yagize izama ra igihe kinini, bivuze ko atazifashishwa n’ikipe y’igihugu mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu kwezi gutaha aho Amavubi azakina na Mali na Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru