Muri Congo rwongeye rwambikanye, FARDC yongera kwiyambaza FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu duce twa Runyoni na Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hongeye kubura imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 aho FARDC ishinja M23 kubagabaho igitero.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa FARDC, Lt Col Njike Kaiko yavuze ko umutwe wa M23 wagabye kuri FARDC igitero ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo mu gace ka Muhayi, igisirikare cy’Igihugu na cyo kikirwanaho.

Lt Col Njike Kaiko yavuze ko abasirikare b’Igihugu bagumye mu birindiro byabo aha Muhati ariko ko imbaraga bazishyize mu duce twa Runyondi na Chanzu.

Yagize ati Twabyukiye ku muriro wabanzi bongeye kutugabaho ibitero mu birindiro byacu i Muhati. Ariko twawuzimishije umuriro kandi twagumanye Muhati.

Uyu muvugizi wa FARDC yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje kwingangira ubarasaho ibisasu kandi ko imirwano ikomeje gufata indi ntera.

M23 na yo irashinja FARDC kuba ari yo yayigabyeho ibitero ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yavuze ko Igisirikare cya Congo ari cyo gikomeje kuba nyirabayazana w’iyi mirwano kigamije kuburizamo ibiganiro by’i Nairobi.

Willy Ngoma, Umuvigizi wa M23, yagize ati “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30.”

Andi makuru aturuka muri Congo, avuga ko indege za MONUSCO na zo zongeye kugaruka muri uru rugamba aho ziri kwifashisha indege za kajugujugu zimisha ibisasu ku barwanyi ba M23.

Icyumweru cyari gishize muri Teritwari ya Rutshuru haje agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bari bafashe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Il faut manger ces cafards hima,faut PS les dorlotter non eclasez les,les fesses de leurs mères

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru