Musanze: Abaturage bo mu Kinigi babuze amazi bahitamo kuvoma amazi atemba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abatuye mukarere ka Musanze mu murenge wa  Kinigi, akagari ka Bisoke bavuga ko bafite icyibazo cy’uko ivomo rusange bavomagaho ritagikora ryafunzwe none bahitamo kuvoma amazi atemba bakifuzako ryafungurwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), ishami rya Musanze bavuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kugisuzuma.

Izindi Nkuru

Abatuye mu mudugudu wa Susa akagari ka bisoke, umurenge wa Kinigi akarere Ka Musanze haravuga ko babangamiwe no kuba badafite amazi meza yo kuvoma kuko ivomo bahoze bavomaho ryafunzwe , nyuma y’uko uwarikoreshega ahuye nikibazo cy’uko mubazi yabaraga amafaranga menshi adahuye nayavomwe none ubu ngo bavoma ku ivomo ry’urusengero rw’abadive ariko kumunsi w’isabato bakajya kuvoma amazi y’ibirohwa atemba mumugezi.

Umwe mubaturage yagize ati “Aya mazi amaze imyaka ibiri atarimo, byatewe n’uko uwahoze avomesha ngo iyo yafunguraga hazaga icyuka noneho bamubarira amafaranga agasanga ni menshi aramugusha mu gihombo, ubwo rero baramufungiye”

Image

Abaturage ntibabona amazi meza yo kumesa ahubwo bibasaba kujya ku mitembo bakameserayo

Undi we avuga ko aho bafungiye uyu mugezi, ubu bavoma ku badive. Ariko kuwa Gatanu mu masaha y’umugoroba no kuwa gatandatu ntamazi babaha haba hafunze, ibi bigatuma bajya kuvoma mumugezi utemba uri Hafi yabo,kandi ufite amazi mabi.

Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Susa, Hategekimana uvuga ko WASAC ikwiye kwiga ku kibazo cyabo bakabaha amazi bakareka kujya kuvoma ibirohwa kuko bibakururira kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Musanze avugako bagiye kuvugana n’inzego z’ibanze ikibazo kigashakirwa igisubizo.

“Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko ngiye gukorana n’inzego Z’ibanze tumenye uko giteye ubundi bafungurirwe amazi “

Image

Image

Ivomo bavomagaho ryarumagaye

Abatuye uyu mudugudu wa Susa basaba ko bahabwa amazi meza bakareka kujya kuvoma ibirohwa  bibatera kurwara indwara ziterwa n’Umwanda ndetse no gukoresha amazi mabi,kndi bari barahawe amazi mazi.

Inkuru ya Juventine Muragijemariya/Radio&Tv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru