Musanze: Hari abakigenda bidegembya bambaye ibirenge bamwe ngo inkweto zirababangamira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bagaragara mu mihanda bagenda biyambariye ibirenge, wababaza impamvu, bamwe bakavuga ko inkweto zibabangamira.

Biragoye ko umuntu yagenda mu muhanda ngo ahure n’undi utambaye inkweto, gusa muri aka Kagari ka Kivugiza si ko bimeze kuko iyo ugenda uhura n’abaturage biyambariye ibirenge kandi ubona ntacyo bibabwiye.

Izindi Nkuru

Baganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10, bagaragaje impamvu zituma batambara inkweto, bamwe bakavuga ko ari ubukene bwo kutabasha kugura inkweto mu gihe hari n’abatanga impamvu zidafite ishingiro.

Umwe wahuye n’Umunyamakuru yagize ati “Nzisize mu murima, ntabwo mvuye mu rugo.”

Undi na we ati “None ndeke kujya iyo nari ngiye ngo ni inkweto? Nta mafaranga mfite yo kugura inkweto.”

Hari n’uwavuze ko inkweto zimubangamira bityo ko hari igihe azikoza mu birenge agahita azikuramo. Ati “Imyate yaje ndi kuzikozamo nkababara, ndashaje ntabwo cyera twambaraga inkweto.”

Hari n’abavuga kuba batambara inkweto atari ubushake bwabo ahubwo ko ari ubukene kandi ko bibagiraho ingaruka kuko babikurizamo uburwayi buterwa n’umwanda nk’amavunja.

Umwe ati “None ko uri kugendera mu nkweto nkaba ndi kugendesha ibirenge ndetse n’amavunja akaba yaranyishe, nimbona amafaranga hashize nk’ukwezi nzazigura.”

Bagenzi babo bo bavuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu atambara inkweto kuko zidahenze cyane.

Umwe ati “Inkweto ni igihumbi na maganabiri, ubwo rero umukozi w’igihumbi na maganabiri, ntabwo umuntu yananirwa kugura inkweto.”

RADIOTV10 yagerageje kuvugana n’ubuyobozi haba ubw’Umurenge wa Muko n’ubw’Akarere ka Musanze ariko inshuro zose yagerageje ntibyakunze ndetse inshuro zose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Edouard Twagirimana yaduhaye gahunda ntitwabashije kumubona haba ku biro cg ku murongo wa telephone.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru