Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka y’ikamyo itwaye imizigo, iravugwaho guteza impanuka yatumye abana babiri bakomereka mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ikikomereza urugendo ariko ikagarurwa n’imodoka ya RDF.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022 ubwo iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo yahurira mu muhanda n’imodoka ya RDF.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage bari hafi aha, yavuze ko iyi kamyo yavaga Nyakinama yerecyekeza mu mujyi wa Musanze, mu gihe iya RDF yavaga mu Mujyi wa Musanze yerecyeza Nyakinama.

Avuga ko iyi kamyo yari iri kuzamuka yagendaga gahoro, yahuye n’iyi ya RDF zigasa nk’izihagaze mu muhanda zikabangamira urujya n’uruza mu muhanda ari na bwo hamanukaga igare ryari mu cyerekezo kimwe n’icy’imodoka ya RDF ryihutaga ryari rihetse abana babiri, rigahita rikubita hagati y’izi modoka rikagwa hasi ari na bwo abo bana bakomerekaga.

Yagize ati “Iyo kamyo yahise ikomeza ariko iya RDF ihita ikata iyirukaho bayigarurira mu nzira.”

Uyu muturage uvuga ko yahise aterura abo bana baguye bagakomereka, avuga ko hahise haza abaturage benshi bagatakamba basaba ko umwana umwe mu bakomeretse ajyanwa kwa muganga ariko ntibihite bikorwa.

Avuga ko nyuma baje kubajyana ku Bitaro bya Ruhengeri, ati “Babajyanye ariko na byo bigoranye kuko bamaze isaha yose bakiri aho.”

Umwana wakomerekeye muri iyi mpanuka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru